Mu muco wakera usa naho ugenda ukendera byari ihame y’uko umusore n’umukobwa mw’ijoro bamaze gukora ubukwe mbere yo gukora imibonanompuzabitsina byasabaga ko umusore akirana n’umukobwa paka amurushije intege akabona ku mwemerera ko baryamana.
Ibi ninabyo byakururaga abantu cyane cyane abakiri bato ngo baze kumva ko umusore yashoboye umukobwa ikigikorwa cyitwaga gutora ubusurira .
Impamvu yabyo rero akenshi wasangaga ari ubwambere umukobwa agiye kurongorwa rero ugasanga arabitinya bigatuma babanza gucyiranira ku buriri gusa hari na bavuga ko wari umuco wa kinyarwanda no mu rwego rwo kureba ko umugabo umukobwa ashatse azabasha kurinda no ku gutunga urugo kuko hari naho bibazaga bati umugabo utashobora umugore yatunga urugo gute?.
Rero iyo urebye impamvu ubu bidakorwa usanga n’ubundi umukobwa n’umusore bajya gushakana amabanga y’abashakanye barayabayemo inzobere cyane ko bigoranye kubona umukobwa n’umuhungu bakundana ngo bihangane bageze igihe cy’ubukwe bataryamana.
Ibirero usanga biteye impungenge cyane kuko usanga bigira nu ruhare runini mu gusenyuka kw’ingo muri iki gihe Kandi zigasenyuka zitamaze igihe kinini Kubera ko usanga umuntu ajya gushaka yarakundanye n’abantu benshi kandi rimwe na rimwe barana ryamanyeho bityo rero ugasanga umugabo umwe cyangwa umugore umwe nta cyibanyura bagahitamo no gushakira ahandi