Impamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira ku cyemezo cy’urubanza rwa Titi Brown
1. Impamvu ya 1 y’ubujurire urukiko rwatesheje agaciro imvugo z’urega (nyina w’umwana wahohotewe) ko zitafatwa nkikimenyetso ngo kuko yavuze ibyo yabwiwe n’umwana.
2. Impamvu ya 2 y’Ubujurire, urukiko rwasesenguye nabi ikimenyetso cyatanzwe n’ubushinjacyaha kijyanye n’amashusho (Video) agaragaza Uregwa ari kumwe n’uwahohotewe.
3. Impamvu ya 3 y’ubujurire, Urukiko rwiregangije ibimenyetso byatanzwe bishyigikira imvugo z’umwana wahohotewe aho yagaragaje uwa musambanyije.
Icyifuzo cy’ubushinjacyaha
1. Kwakira no kwemeza ko ubujurire ubushinjacyaha bwatanze bufite ishingiro kuko bwatanzwe mu nzira zikurikije amategeko.
2. Kwemeza ko imikirize y’urubanza RP 01659/2021/TGI/NYGE ihindutse muri byose;
3. Kwemeza ko ISHIMWE Thierry ahamwa n’icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana no guhanishwa igihano cyasabwe.
Arko rero ibi bintu abacamanza bihaye byo kuzengereza abantu babashakaho indonke birakabije, niba umuntu yemeye kwiyunga nuwamuhemukiye cyane ko nkeka ko kurekurwa Kwa Titi brown hari ibiganiro byabaye kubemeye kumuburanira hamwe nuruhande rwari rwamureze bakemera icyo bagomba gukora agafungurwa, njye mbona izindi mpamvu zose zashingirwaho ngo agaruke imbere y’urukiko byba hari ikindi kibyihishe inyuma
Ibi ntago bikwiye, ubundi iyo nta bimenyetso bya Viol bihari ubushinjacyaha bwari bukwiye kurekeraho, buriya Viol si icyaha cyashingirwa ku mabwire, ariko iyo hagendewe ku buremere bw’uwatanze ikirego aho kunderwa ku buremere bw’ibimenyetso, ubutabera burabura, nkeka umuntu wese ushyira mu gaciro yarakwiriye kugira inama ubushinjacyaha bukareka gukoza isoni ubutabera bw’u Rwanda muri rusange, habayeho igihe kinini twabuze ubutabera, mbona hari ibikwiye guhinduka, ntituyoborwe n’amarangamutima.