in

Dore impamvu ari ingenzi kwandikira umukunzi wawe ubutumwa bugufi mu gitondo

Dore impamvu ari ingenzi kwandikira umukunzi wawe ubutumwa bugufi mu gitondo.

1. Abantu bamara amasaha menshi kuri telefone

Muri ibi bihe by’ikoranabunga rigezweho abantu benshi amasaha hafi ya yose bayamara bafite telefone zabo mu biganza.

Akenshi usanga bamwe bari ku mbuga nkoranyambaga, kuri YouTube , bakora n’ibindi bintu binyuranye muri telefone zabo.

None ni kubera iki utamuha ubutumwa bugufi igihe ari kureba muri telefone ye akabona ubutumwa bwawe?

2. Bigaragaza urukundo ukunda umuntu

Kwandikira ubutumwa bugufi inshuti yawe mu gitondo bigaragaza ingano y’uko umwiyumvamo.

Si ngombwa igitsina runaka ngo abe ari cyo kibikora ahubwo buri wese yabikora.

Ni ibisanzwe mu mico y’abantu iyo bahuye barasuhuzanya, kuko baba batararanye kandi niyo mwaba mwararanye mu ijoro habamo byinshi mu mubiri w’umuntu. N’ingenzi rero kwandikira umuntu mu gitondo umubaza uko yaraye.

3. Kwandikira inshuti mu gitondo bigaragaza ikiri mu mutwe wawe

Iyo uri mu rukundo n’umuntu ni ingenzi kumenya icyo inshuti yawe itekereza ku bintu runaka nicyo ari gutekereza muri iyo minsi.

Umubano ugomba kuba ubuhungiro ku bibazo by’isi, ikindi kandi urukundo rwawe rugomba gutanga ihumure, niyo mpamvu n’akazi kadakwiye kuba urwitwazo.

yagufasha.

4. Kwandika ubutumwa mu gitondo ntacyo bisaba

Abenshi batekereza ko kwita ku nshuti bisaba amafaranga y’ikirenga, ariko siko bimeze.

Iteka ntawe ugusabye kumuha indabyo za buri munsi cyangwa se ngo musohoke ahantu runaka,nubwo nabyo bifite akamaro kabyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Niyo Bosco akiri muto yiga muri primary yakoze ku mitima yabenshi 

“Yabaye nkore bandebereho” Sereburasiyo ya Marcus Rashford ikomeje kuba kimenya bose mu bakinnyi, no mu Rwanda yahageze (Ifoto)