in

Dore impamvu 5 zituma umugore yanga gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bwagaragaje impamvu 5 z’ibanze zituma umugore agera aho akabaho atakigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse akajya yanga kenshi kubonana n’uwo bashakanye.

Umugore umwe mu bagore 5 ntiyishimira imibonano mpuzabitsina mu buzima bwe. Ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza, bunyuzwa mu kinyamakuru Dailymail.

Gusa ikosa akenshi ngo ntirituruka iteka kubo bashakanye ahubwo hari izindi mpamvu zinyuranye zitera iki kibazo.

Ni impamvu ziba ku bagore zituma babaho batakigira ubushake na busa bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se bakabyamaganira kure igihe uwo bashakanye abibasabye.

Ubushakashatsi bwakozwe na Lloyds Pharmacy yo mu Bwongereza , bukorerwa ku bagore 2002 bafite hagati y’imyaka 30 na 80.

Kimwe cya kane cy’abakoreweho ubushakashatsi batangaje ko umunaniro ariyo mpamvu y’ibanze ibatera guhurwa imibonano mpuzabitsina. 13% bo batangaje ko ikibibatera ariko baba bafite ‘Stress’ nyinshi, 11% batangaza ko babiterwa no kuba batakigirira amarangamutima abo bashakanye naho 11% bo bemeje ko babiterwa n’uko imibonano mpuzabitsina iba ibababaza.

Icyiciro cya nyuma kigizwe na 6% cyo cyatangaje ko kibiterwa no kuba abo bashakanye bagira ikibazo cyo kugira ubushake buke.

Abakoze ubu bushakashatsi basoje bavuga ko ababukoreweho batangaje ko akenshi batabona umwanya, imbaraga cyangwa uko bareka akazi ngo babone umwanya wo guhuza urugwiro n’abo bashakanye.

Abakoze ubushakashatsi basoza bavuga ko abantu b’iki gihe batakibona umwanya wo kwisanzura , bityo ngo banabone umwanya wo kubonana n’abo bashakanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’umwaka ; pastor yanze kugenda n’amaguru cyangwa ikinyabiziga ngo isi itamwanduza ibyaha

Rutsiro FC yategeye akavagari k’amafaranga abakinnyi kugira ngo bazatsinde Rayon Sports