Mu isi y’akazi ihora ihindagurika, kugira ngo umuntu atsinde birenze gukora inshingano ze za buri munsi. Andy Jassy, Umuyobozi Mukuru wa Amazon, yagaragaje ko igihindura byinshi mu mwuga w’umuntu ari ukwitondera ijambo rimwe: “Kuki?”
Mu kiganiro yagiranye na Ryan Roslansky uyobora LinkedIn, Jassy yavuze ko abantu bagira impinduka zikomeye mu kazi kabo ari abahora bibaza impamvu ibintu bikorwa uko bikorwa. Avuga ko iyo umuntu ashyize imbere ubushake bwo kumenya, bituma atekereza ku buryo bushya, agakora ibirenze ibyo yasabwe kandi agakura ku giti cye no mu mwuga we.
Yagize ati: “Abakozi benshi bazamuka neza mu kazi ni abigira cyane. Ntibagira isoni zo kutamenya, ahubwo baba bafite inyota yo kwiga buri munsi.”
Ijambo “Kuki?” ryumvikanamo ubushakashatsi no gushidikanya kwubaka. Abantu barikoresha bashaka kumenya impamvu ibintu bimeze uko biri, bakarenga ku byo babwiwe bagashaka ibisubizo byimbitse. Jassy avuga ko abakozi bafite ubu buryo bwo gutekereza baba bafite ubushobozi bwo kuzamuka mu myanya, kuba abahanga no kugira uruhare mu guhindura ibigo bakoramo.
Yongeyeho ko hari abantu bageze ku rwego runaka mu mwuga, bagatangira gutinya kwiga ibintu bishya kuko bumva bidahesha ishema, cyangwa ko byerekana intege nke. Ariko ngo iyo utekereza ko nta kintu gisigaye wiga, ni bwo utangira gusubira inyuma nk’umuntu ndetse n’umukozi.
Avuga ko kugira umurongo uhamye mu kazi bidasobanuye ko umuntu atahura n’imbogamizi. Hari ababasha gukora urugendo rutoshye mu mwuga wabo, abandi bakagenda bacumbagira. Icy’ingenzi, nk’uko abivuga, ni ugukomeza kugendera ku murongo wo kwiga no gukura uko imyaka ihita.
Asoza avuga ko abifuza gutsinda ari abantu badahagarika kwibaza “Kuki?”, badashaka gusa gukora neza ahubwo banifuza kumenya impamvu n’akamaro k’ibyo bakora. Kuri we, ni uburyo bworoshye ariko bwiza bwo gutandukanya umuntu usanzwe n’uwiyemeje kuba indashyikirwa.