Mu mikino wo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa, Amavubi y’urwanda yaraye acakiranye n’ikipe y’igihugu ya Benin, umukino waje kurangira amakipe yombi aguye miswi igitego kimwe kuri kimwe.
Ku munota wa 13 gusa umukinnyi G.Mugisha w’Amavubi yinjijemo igitego, uko ninako igice cyambere cyarangiye amavubi ayoboye n’ igitego kimwe ku busa.
Igice cya kabiri kitanahiriye amavubi, umusore H. Sahabo w’Amavubi yaje guhabwa ikarita y’umutuku, Amavubi ubwo aba atangiye gukina atuzuye.
Habe nagato Amavubi ntiyahiriwe n’igice cyakabiri kuko yarushijwe cyane bishoboka, nubundi byaje kurangira ikipe ya Benin yishyuye ku munota wa 81′, ninako umukino waje kurangira ari igitego kimwe kuri kimwe.
Amavubi ntacyo atakoze, gusa ngo impanvu amavubi yarushishwe bigeze aha, mu gihugu cya Benin babatesheje umutwe cyane, kugeza naho bababujije gukora imyitozo.
Dore igitego amavubi yatsinze, nicyo benin yatsinze….