Nk’uko CNN ibitangaza, abagore bo muri Nijeriya ni bo baza imbere muri Afurika bakoresha cyane amavuta yo kwisiga atukuza uruhu. Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, 75% by’abagore bo muri Nijeriya bakoresha amavuta atukuza uruhu.
Senegali nayo iza hafi aho na 60%, Mali na 50%, Ghana na 30%.
Amavuta atukuza ni amavuta yo kwisiga yoroshya uruhu binyuze mukugabanya urugero rwa melanin cyangwa pigment mu ruhu.
Nyamara, umubare munini waya mavuta byagaragaye ko afite ingaruka mbi zikomeye bityo asabwa kudakoreshwa.
Tubibutse ko mu Rwanda aya mavuta mu gihe yaratangiye gukoreshwa n’abakobwa benshi, Leta y’u Rwanda yahise ifata iyambere iyaca ku isiko ry’u Rwanda.