in ,

Dore igihamya ko ubukwe bwa Safi na Parfine bwegereje (amafoto)

Safi Niyibikora na Parfine Umutesi bamaranye umwaka wose bakundana. Kugeza ubu, buri wese akora uko ashoboye ngo ahamye urwo yakunze mugenzi we, kenshi binyuze mu magambo yuzuye imitoma n’uguhsimagizanya, buri umwe anyuza ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Kuri ubu amakuru YEGOB.RW ifite yemeza ko uyu mugore w’abana babiri akaba umukunzi wa Safi ngo ari mu nzira aza gusa ntawuzi neza niba aje ngo barushinge na Safi wigeze kuvuga ko azakora ubukwe muri 2018 ndetse akagendera ku ifarashi.

jmmm

Parfine we ubwe yifashishije instagram yagize ati” mukundwa mpamagara amanwa n’ijoro nzaza….nzakugeraho…[] ,ndetse yewe yahise ahindura ifoto imuranga ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram maze ayigira iya Safi bahuje imitima.

ljmmm

Amakuru YEGOB.RW  ikesha inshuti za Safi na Parfine yemeza neza ko ngo Safi na Parfine bahamagarana buri uko umutima uteye ndetse ngo Parfine aragera mu Rwanda vuba gusa icyo inshuti y’aba bombi itemeza ngo nuko ubukwe bwabo bwahita buba igitaraganya kuko bigaragara ko batiteguye ariko ngo nabwo bisa naho muri 2018 Safi yigeze gutangaza batazahageza batarabana.

 

 

iti” Ndabizi neza  ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye ndetse bisa naho bitegura kubana byihuse,barahamagarana buri segonda ,ndetse usanga umwe yabuze amahwemo iyo ataravugisha undi,nzi neza ko Parfine agiye kuza mu Rwanda aje kureba Safi,gusa nsinahamya ko bazahita babana kuko batiteguye neza….[] ikindi kandi batangiye gupanga kubana ndetse Parfine aje mu Rwanda kugira babinoze arikop ntabwo mpamya ko batazarangiza undi mwaka batarabana

Insuti ya Safi na Parfine yakomeje kuduhamiriza ko ubukwe bwa Safi na Parfine buri mu ibanga ariko bo ubwabo babiganira ndetse ntiyaduhisha ko Safi atabasha kubitobora ngo abyemere kuko atifuza ko ubukwe bwe buzaba ubw’itangazamakuru(ubuzavugwa mu itangazmakuru cyane)

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana na Safi warumaze amasaha make ashyize hanze ifoto y’umukunzi we  ngo rumubaze iby’ubu bukwe bivugwa ko ategura mu ibanga ariko ntibyadukundira

Ariko Kandi  icyo YEGOB.RW ihamya neza yifashishije inshuti za hafi z’aba bombi nuko urukundo rwabo rwamaze kurabya rushyira kubana bisesuye kandi mu gihe kidatebye.

Ntawe bitatungura kumva ko  Safi wigeze gutangaza ko azakora ubukwe mu mwaka wa 2018 yaba abwegeje imbere ho umwaka cyangwa amezi  mu gihe cyose bwazaba umwaka yavuze utaragera  ariko binabaye ntawamutera ibuye  kuko  twese tuzi ko urukundo rukora ibyarwo

Ubwo yashyiraga hanze aya mafoto mu mwaka ushize nibwo yavuze ko azagenda ku ifarashi nakora ubukwe bwe mu mwaka wa 2018,nubwo atavuze uwo bazayurirana birashoboka ko yaba agiye kuyurirana na Parfine 2018 hataragera

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anna Kendrick Had The Most Perfect Response To Gigi Hadid

Irebere amafoto utazi agaragaza uburanga n’ubushongore bw’umukunzi wa Emmy (amafoto)