Akenshi abantu dutunga tugira amafaranga menshi atunyura mu ntoki gusa ntitumenye aho akiciye, amenshi agenda ntanicyo atumariye
Gusa hari bimwe mu byagufasha kubyaza umusaruro amafaranga yawe ndetse ukanayatunga igihe kinini.
1.icyambere ni ugukora bije yibyo uteganya gukora bitwara amafaranga, biba byiza iyo uyikize mbere yogutangira gukoresha amafaranga wabonye.
2.kugabanya ibyo urya ukongera amafaranga uzigama, ibi ntibivuze kwiyicisha inzara, ahubwo kugabanya byabindi byumurengera ugura. Urugero niba wanywaga amacupa 3 tangira uge unywa abiri. Cyangwa niba waguraga inkweto 3 mu kwezi tangira ugure 1.
3.Ihe intego: Jya wiha intego y’icyintu ushaka kuzageraho, kuko nabyo byagutera imbaraga zo kuzigama.
4.Tangira ushore amafaranga yawe mu mitungo itimukanwa.
5.Tangira ushake imirimo ibyara inyungu wakoresha amafaranga yawe kugirango wongere ayo ufite.