Richardo Izcson Dos Santos uzwi nka “KAKA,†ni umukinnyi mpuzamahanga w’umunya Brazil waciye mu makipe akomeye nka Real Madrid yo muri Espagne, AC Milan yo mu Butaliyani nayandi. Iyo umuvuze benshi bibuka igikombe cy’isi cya 2002 kuko nibwo abantu batangiye kumenya Kaka uwo ariwe.
Amateka ye yaba muri ruhago cyangwa no hanze yayo ni maremare, gusa Umuryango.rw twagerageje kugukusanyiriza bimwe mu bihe by’ingenzi byaraze uyu musore wagaragaje impano idasanzwe.
Uyu musore ufite uburebure bwa m 1.86, akaba yarabonye izuba kuwa 22 Mata 1982 I Gama mu mujyi wa Brazil, yavukiye mu muryango ukize, aho seyari umwenjeniyeri, kuba bari bafite ubushobozi byafashije KAKA kwiga ndetse no guconga ruhago nk’uko yabitangiye akiri muto.
Iri zina Kaka akaba yararikomoye kuri murumuna we ari we Diago wari warananiwe kuvuga “Richardo†akivugira“CACAâ€.
Ku myaka ye 7, KAKA n’umuryango we bimukiye mu mujyi Sao Paulo akaba ari naho yaboneye amahirwe yo gutangira gukina mu ikipe ya Sao Paulo FC, ndetse ku myaka cumi n’itanu, nibwo yasinye amasezerano ye ya mbere nk’umukinnyi wayo.
Burya ngo nta rugendo rutagira inzitizi, kuko Kaka ataramara igihe kinini akina, yaje guhura n’ikibazo gikomeye cy’umugongo ubwo yakoraga impanuka arimokoga mu mugezi wo koga(swimming pool), maze avunika umugongo, icyo gihe benshi batangiye gutekereza ko ibya ruhago byaba bigiye guhagarara ariko yaje gukira bidatinze yongera gukina.
Mu mwaka wa 2001, uyu mukinnyi Kaka yahesheje ikipe ye ya Sao Paulo FC intsinzi, uyu mukinnyi wakinaga hagati yakomeje kwitwara neza, maze arangiza uwo mwaka w’imikino atsinze ibitego 12 mu mikino 27 yayikiniye.
Mu mwaka wa 2002 yaje guhamagarwa muikipe y’igihugu maze mu mukino wayihuzaga na Bolivia ayihesha intsinzi mu mukino warangiye bayitsinze ibitego 2-0. Ndetse muri uwo mwaka yaje gufasha ikipe y’igihugu cye kwegukana igikombe cy’isi cyabereye muri Korea n’Ubuyapani.
Kuva icyo gihe Kaka yatangiye kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga maze bituma atangira kwerekeza amasomo kumugabane w’Iburayi maze ntibyamutindira mu mwaka wa 2003 yaje kubengukwa n’ikipe ya AC Millan maze imugura kuri miliyoni 8,5 z’amadoraliy’Amerika. Akaba yaragiriye ibihe byiza muri iyi kipe ya AC Millan guhera muri Nzeri mu mwaka wa 2003.
Umukino we wa mbere mu ikipe ya AC Millan yatsinzemo igitego hari mu mukino wahuje AC Millan na Anconi bakaza kuyitsinda ibitego 2-0. Icyo gihe Kaka akaba yarakinaga nka rutahizamu (finishing striker), aha ni naho ubuhangange bw’uyu musore bwakomeje kugenda bugaragarira.
Mu mwaka w’imikino wa 2005/2006 Kaka yabaye umukinnyi witwaye neza muri shampiyona y’Ubutaliyani, ndetse ntibyatinze mu mwaka wakurikiyeho wa 2007 yaje gutorwa nk’umukinnyi wakoze neza kurusha abandi kw’isi aba ari we wegukana umupira wa Zahabu(Ballon d’Or), ndetse twavuga ko muri uyu mwaka yateye ibuye rimwe rikica inyoni 2 kuko muri uwo mwaka Kaka ari kumwe na AC Millan baje gutwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo kumugabane w’Iburayi kizwi nka (UEFA Champions League).
Mu mwaka wa 2008 Kaka yaje kuba umukinnyi wahembwaga amafaranga menshi ku isi ubwo yongeraga amasezerano mu ikipe ya AC Millan, kaba yarabonaga Miliyoni 8 ku mwaka.
N’ubwo Kaka yifuzaga kurangiriza umupira we mu ikipe ya AC Millan ntibyaje ku muhira maze mu mwaka wa 2009 yaje kwerekeza mu ikipe y’ubukombe muri Espangne, ariyo Real Madride.Aho yaje kugaragara mu bakinnyi ba Real Madrid mu ikipe yaje gutwara igikombe cy’ igihugu kizwi nka Copa del Ray no muyatwaye shampiyona ya Espanye La Liga mu mwaka w’imikino wa 2011-2012 ariko ntiyahatinze kubera kuko mu mwaka wa 2013 Kaka yasubiye mu ikipe ya AC Millan naho ntiyahatinda kuko mu mwaka wa 2014 yakomereje urugendo rwe muri Amerika y’amajyaruguru mu ikipe ya Orlando City SC muri shampiyona ya MajorLeague Soccer, naho yaje kuva ajya mu ikipe ya hozemo ya Sao Paulo nk’intizanyo.
Uyu musore yabaye igihangange iwabo ndetse n’Iburayi aho yaciye mu makipe anyuranye no mu ikipe ye y’igihugu cya Brazil.
Usibye kuba yarayifashije gutwara igikombe cy’Isi cya 2002 yanayifashije kugera muri kimwe cya kane cy’irangiza mu gikombe cy’isi cya 2006 ndetse no mu cya 2010 ariko akaba atarabashije guhirwa n’icyabereye iwabo muri Brazil mu mwaka wa 2014 ubu akaba ariho ari gukina.
Icyo umuntu atasoza atababwiye kuri uyu musore n’uko igihe cyose iyo yatsindaga igitego yakundaga kukicyishimira azamuye intoki 2 mu kirere za mukuru wa meme, aho yaje gusobanura ko bisobanuye ngo “Imana niyo byose.â€