in ,

Dore ibyo utazi mu buzima bwa Miss Kalisi Sabrina wujuje imyaka 23

Kalisi Sabrina Ihozo wabaye Miss Photogenic 2015 yizihije isabukuru y’imyaka 22 amaze avutse, ngo mu masomo akomeye yigiye ku Isi harimo kubaha muntu wese uko ameze kose ndetse no kudacika intege.

Miss Sabrina Ihozo Kalisa  ufite uburanga budashidikanywaho yadutangarije ko yavutse ku Ku itariki ya 15 Nzeri 1993 , avuka ari bucura mu muryango w’abana batandatu barimo n’umuhanzi Dady Casanova

Mu bintu bimushimisha kurusha ibindi mu buzima, uyu mukobwa ufite ikamba rya Miss Photogenic 2015 yabwiye YEGOB ko ashimishwa no kuba yarasoje amashuri yisumbuye afite amanota meza ndetse yatangiye kwiga kaminuza.

Image result for Miss Kalisi Sabrina

Miss Kalisi Sabrina wiga ubwubatsi muri Kaminuza ya St.Joseph Integrated Technical College (SJITC) i Nyamirambo yaboneyeho kugira urubyiruko inama yo kwihangira imirimo ndetse no kumva ko bashoboye.

Miss Kalisi Sabrina mu myaka 23 y’amavuko amaze ku Isi yize kubaha buri muntu ndetse no kumva ko hari icyo yagufasha.

Ati “Si byiza gusuzugura umuntu bitewe n’imigaragarire ye, mu gihe maze ku Isi nize kubaha ndetse no kumva ko twese tudateye kimwe bityo tugomba kubahana no kumva ko twafashanay kugira ngo tugere aheza twifuza”.

Yungamo ati, “Uretse kuba gusuzugura ari icyaha, Imana ibyanga urunuka kuko buri muntu uko ari yaremwe mu ishusho y’Imana”.

Mu bimushengura cyane, Miss Kalisi Sabrina ababazwa bikomeye no kuba yarabuze umuvandimwe we wapfuye akiri muto.

Ati, “Ibyo abahungu bakora[abagabo] natwe twabikora, dukwiriye kudacika intege kandi tukiremamo icyizere kuko dushoboye”.

Uyu mukobwa ni we wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto kurusha abandi mu matora ya Miss Rwanda umwaka wa 2015.

 

.

 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwandakazi Shaddy yifashishije ikibuno cye gitangaje yikoma abamwanga (amafoto)

Cristiano Ronaldo yaraye akoze akandi gahigo katigeze kabaho mu mupira w’amaguru