in , ,

Dore ibyamamare byagiye bihinduka BITUNGURANYE kurusha abandi

5. Britney Spears

Britney Spears akiri inkumi y’imyaka 16 yari azwi cyane kandi anakunzwe aho yari umukobwa witonda uhamya ko akiri n’isugi by’akarusho agakundwa kubera indirimbo ze.Nyamara byaje gupfa ashwanye n’umuhanzi Justin Timberlake,n’inkundo ze zakurikiye zaranzwe no guserera aho yanakoze ubukwe abana na Jason Alexander amasaha 55 gusa ndetse byaje kugera aho anajyanwa mu kigo cy’abarwayi bo mu mutwe.

top_10_dramatic_celebrity_transformations_for_better_or_worse_02

4. Nicki Minaj

Nicki Minaj akigera mu muziki yabanje gushaka kumenyekana nk’umukobwa uteye neza kandi abagabo bifuza ariko nyuma yaje kwifuza kugaragara nk’umugore wubashywe nubwo gutera neza ntaho byagiye.No mu biganiro yatanze nyuma yaje kuvuga ko yifuje ko abakobwa bamureberaho ko kwifuzwa n’abagabo atari byo byageza abana b’abakobwa ku nzozi zabo.

3. Justin Timberlake

Justin Timberlake mu myaka ya 90 acyirimba muri group N Sync yarangwaga n’amabara menshi cyane aho nyuma yo gushwana bibabaje na Britney Spears yaje kurwana n’aba paparazi ndetse aza no guca agakoti ka Janet Jackson imbere y’abantu ibihumbi n’ibihumbi mu gitaramo gusa yaje guhinduka ashinga urugo aba intangarugero.

top_10_dramatic_celebrity_transformations_for_better_or_worse_07

2. Miley Cyrus

Benshi bazi muri filime Hannah Montana ari umukobwa mwiza benshi bamufata nk’intagarugero abana benshi bamukunda.Nyamara mu myaka ya 2013 yaje guhinduka bitunguranye aho yakoraga na video z’indirimbo yambaye ubusa,mu bitaramo yambaye ubusa anywa urumogi ndetse ari mu bazanye style yo kwifotoza ku bakobwa ururimi ruri hanze.

1. Justin Bieber

Justin Bieber wamenyekanye kuva ku myaka 13 nyamara aza kumenyekana cyane ku myaka 16 abantu bamukunda ko ari akana gato nyamara kaza kuririmba no kubyina.Byaje gupfa ashwana na Selena Gomez bikarangira asohoye album mbi,akajya mu biyobyabwenge ndetse aza no gufungwa muri 2014,aza kurya ibyuma yishyiraho na tattoo ahinduka ku buryo budasanzwe.

top_10_dramatic_celebrity_transformations_for_better_or_worse_08

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo umuhanzi Riderman yabwiye umukunzi we ku isabukuru y’ubukwe bwabo yakoze ku mitima ya benshi

Reba ifoto ya Knowless n’umukobwa wa Tom Close yatumye umwe mu bafana asaba ko Knowless nawe yerekana umwana we