Umwaka wa 2023 ushobora gusiga bimwe mu byamamare nyarwanda byigobotoye ingoyi y’ubusiribateri.
Ni ibyamamare bibarizwa mu ngeri zitandukanye zigize igisata cy’imyidagaduro nyarwanda yaba mu bahanzi , abategura ibitaramo n’amarushanwa atandukanye ,abitabiriye amarushwana y’ubwiza n’abandi.
Ku ikubitiro umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben bivugwa ko nyuma yo gusezerana n’umukunzi we Uwicyeza Pamella mu mategeko bashobora gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2023.
Aba bombi bamaze igihe mu rukundo bari bamaze iminsi bazenguruka ibihugu birimo Uganda n’ibirwa bya Maldives bizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi y’imyaka 36.
Ku rundi ruhande amakuru avuga ko Rwiyemazamirimo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda ari mu myiteguro yo kurushinga na Elsa Iradukunda Nyampinga w’u Rwanda 2017.
Bivugwa ko aba bombi bamaze igihe bakundana ndetse urukundo bakundana rwigaragaje cyane ubwo uyu Nyampinga yarwanaga kuri uyu musore ki birego yashinjwaga byo gusambanya abakobwa bitabiraga Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Nyuma urukiko rumaze gutegeka ko arekurwa ikirego kigakomeza ari hanze aba bombi bagaragaye ahantu hatandukanye harimo ahabera ibitaramo bizihiza ifungurwa rya Prince Kid.
Amakuru ahari kandi avuga ko uyu mwaka wa 2023 ushobora gusiga Nyampinga Elsa Iradukunda n’umukunzi we Prince Kid batangiye urugendo rushya rwo kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.