Guvernoma y’i Buenos Aires (umurwa mukuru wa Argentina) yahise yemeza ko igiye kucyivuguruza bundi bushya mu ku buryo budatebye.
Iki kibumbano cyubakishijwe muri 2016 ubwo Messi yari amaze gutangaza ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu nyuma yuko byagaragaye ko kugira ayiheshe igikombe ari ingora bahizi.
Ubwo abanyagihugu ba Argentina bingigaga Messi  Mayor Horacio Rodriguez Larreta yubakishije iki kibumbano mu rwego rwo gukomeza kumwinyinga.
Iki kibumbano cyubaswe mu marembo ya Rio de la Plata cyaciwemo kabiri ku buryo bw’amayobera ariko Leta yihutiye gutangaza ko igiye kugisanuza ariko kandi cyagize umumaro kuko kiri mu byateye imbaraga Lionel Messi zo kugaruka mu ikipe y’igihugu ya Argentina izwi nka La Albiceleste  cyangwa (The White and Sky Blue).
Usibye Messi ufite ikibumbano muri Argentina n’ibihangange mu mikino nka  Luciana Aymar,Guillermo Vilas,Manu Ginóbili,Juan Manuel Fangio nabo barabyubakiwe nka kimwe mu biranga umumaro bagiriye igihugu n’abagituye.