Umunyeshuri yagaragaye asubiramo amasomo ku matara yo ku muhanda, nyuma abagiraneza batangira kumufasha.
Uyu munyeshuri, Salim Khamisi, nta yandi mahitamo yari afite uretse gushaka ubundi buryo bwo gukora umukoro we kuko nyina atari afite amafaranga yo kugura umuriro w’amashanyarazi.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,yafashwe mbere gato y’umukwabu wa saa yine z’ijoro n’umunyamakuru, Emmanuel Mbaji Mruu ayashyira hanze ukurubuga muzo akoresha.
Mbaji yavuze ko inzu yo kwa Khamisi yari ifite amashanyarazi ariko nyina wari umaze igihe adafite akazi, ntiyashoboraga kuwishyura kubera ubushobozi buke.
Ati: “Nasanze uyu muhungu akorera umukoro we ku muhanda akoresheje amatara yo ku muhanda … Nabonye ishyaka n’umuntu ukomeye muri we.Dushobora kumufasha’’?
Abagiraneza bahise batangira gufasha uyu munyeshuri bamuha ibintu byinshi birimo; Imirasire y’izuba, bateri,socket na inverter n’ibindi.
Diana Chitsaka Mwangala, umuyobozi w’ikipeakaba ari nawe washinze Gift A Girl Child Initiative yashyizeho uburyo bwo guteranya amafaranga yo kugurira umuryango w’uyu mwana umurasire w’izuba na batiri bakoresha.
Abanyakenya batanze umusanzu uko bashoboye bakusanya amafaranga ahagije yo gufasha uyu mwana. Ku wa gatanu, tariki ya 17 Nzeri, Mwangala yasuye umuryango, atanga ibi bikoresho.
Yagize ati “Nahaye umurasire w’izuba nyina w’uyu muhungu. Umuhungu yari akiri ku ishuri …… Umuhungu wacu agiye kugira amatara ku buntu ahantu hose. Ashobora kwigira mu rugo nta kibazo.”
Mwangala yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati: “Ndashimira inshuti zanjye zo kuri Facebook kuba zarakoranye nanjye mu gushyigikira abana bacu batishoboye. Abanya Kenya bafashije Khamisi kubona umuriro w’umurasire”