Mu gihe cyo gutera akabariro abagore benshi iyo banyuzwe n’uburyo bayikozemo usanga basakuza mu gihe cyo kuyikora. Uku gusakuza ntabwo baba basakuza cyane ahubwo baba baniha buhoro buhoro ariko hari n’abo ibyishimo birenga bagasakuza cyane.
. Ibimenyetso bigaragaza ko umugore yishimiye imibonano
. Umugore wishimiye imibonano arangwa n’ibi bimenyetso
Kumwenyura mu gihe cyo gutera akabariro nacyo ni ikindi kimenyetso gishobora kukwereka ko umugore yishimimye kuko iyo witegereje mu maso ye ubona hakeye kandi hagaragaza ibyishimo. Ubundi nanone iyo umugore yishimiye uburyo ateyemo akabariro, usanga afite amasoni yo kureba mu maso uwo bakoranye icyo gikorwa haba mu gihe batararangiza na nyuma yo kurangiza.
Umugore wishimiye icyo gikorwa kandi ntatana no gushimira uwo bamaze gufatanya ibyishimo kuko akenshi iyo abonye umugabo arangije kandi nawe akumva anyuzwe rwose ahita abwira umugabo mu ijwi rituje ati”urakoze”. Iyo atabashije kubivuga atyo ahita amusoma ku munwa nacyo ni ikimenyetso cy’uko yishimye.
Guceceka umwanya munini ntacyo umugore avuga nyuma yo kurangiza gutera akabariro nabyo ni ikindi kimenyetso kuko burya biba byamurenze yabuze uburyo ashimiramo. Guseka ubusa nacyo ni ikindi kimenyetso gishobora kugaragaza ibyo byishimo kuko iyo umugore arebanye n’uwo bamaze kwishimishanya arisetsa kandi ntiyapfa kubikora atishimye ahubwo aba yabuze uburyo ashimira umukunzi we uburyo amaze kumushimishamo.
Hari abandi bagore na none bishimira iki gikorwa bagahita baha impano cyangwa bagatanga amasezerano akomeye ku bakunzi babo bakaba bahita banabagabira ibintu runaka bitewe n’uburyo bishimye.
Gusa ibi byo bikunda gukorwa n’abagore bakoranye iki gikorwa n’abantu batari abagabo babo mu rwego rwo kugirango yigarurire burundu uwo muntu umushimishije.
Abagabo rero kugirango bashimishe abagore babo bagomba gukora uburyo bwose babona bimwe muri ibi bimenyetso ku bagore babo kugirango bamenye ko babashije kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.