Abantu benshi usanga babayeho mu buzima bwabo ba babaye kandi akenshi wagenzura neza ugasanga ibyamubabaje bitari bikwiye, hano tugiye kugaruka ku bintu byingenzi bine bizagufasha kubaho mu buzima bwawe wishimye.
1.NTUKAGIRE IBINTU INTAMBARA
Mu buzima bwacu bwa buri munsi ni byinshi bitubabaza gusa wowe icyo uzahura nacyo kikagushengura umutima gerageza wiyakire muri icyo kintu wumve ko bibaho kandi bisanzwe bizagufasha ku garuka mu byishimo byawe.
2.REKA IBIKWIMA AMAHOROY’UMUTIMA BIGENDE
Mu buzima bwawe ushobora kuba ufite nk’inshuti cyangwa umukunzi ariko abo bantu baguhoza ku nkeke mbega nta mahoro na make baguha gusa ukaba uhorana ubwoba bw’uko uzasigara umeze nibagusiga mu gihe ushaka ibyishimo abo bose bereke umuryango usohoka mu buzima bwawe ubundi wishime.
3.EMERA ABANTU KUBA ABO BARIBO
Reka guhangayikishwa nuko undi muntu akora ibyo udakunda cyangwa utishimira uwo mureke umwakire uko ARI kuko niwe ubyikorera si wowe kandi bizagufasha kwishima.
4.KOMEZA KUBAHO MU NDAGIHE
Mu buzima bwawe bwa buri munsi gerageza ubeho uwo munso utekereze kuri uwomunsi umeze neza ureke guhora uhangayikishijwe nukuntu ejo bizaba bimeze bikakwima amahoro yuwo munsi.