in

Dore ibintu biteye ubwoba abakobwa bafuha basigaye bakorera abakunzi babo

Photo of unhappy African couple having argument at home. People, relationship difficulties, conflict and family concept.

Ubusanzwe abantu bajya bavuga ko gufuhira uwo ukunda ari ikimenyetso cy’urukundo ,kuko uba wumva urukundo rwanyu mwarusangira mwembi gusa nanone gufuha cyane bitera ibindi bibazo bikomeye ndetse bishobora gutuma abakundana batandukana mu buryo butunguranye.Tugiye kureba amakosa akorwa n’abakobwa/abagore bafuhira abakunzi babo birenze igipimo.

GUHAMAGARA AHO AKORERA IGIHE ATAKWITABYE KURI PHONE

Igitsinagabo bumva ko guhamagara aho bakorera bitera ibibazo byinshi. Buriya iyo umukunzi we ahamagaye aho akorera, bituma boss we ndetse nabo bakorana bamutekereza ukundi, bityo byaba byiza niba atakwitabye wanditse ubutumwa bugufi akaza kubusoma.

GUTORA PHONE YE UKAYIREBAMO UTABIMUSABYE

Igitsinagabo benshi ntago babikunda iyo ufashe phone ye ukayirebamo utamwatse uburenganzira. Gufata telephone ukarebamo kugira ngo urebe ko nta mabanga aguhisha, bishobora kuba ikintu umusore/umugabo atazakubabarira mu buzima. Icyo wabonamo cyose nk’ikimenyetso kimushinja, byonyine kuba wayitoye muri ubwo buryo kiba ari ikibazo gikomeye. Bityo rero aho kuyitora muri ubwo buryo, byaba byiza muganiriye ku kibazo ufite.

KUMUHATA IBIBAZO MUGEZE MU KIGANIRO HAGATI

Igitsinagabo birabakomerera cyane bakumva banaremerewe kuganira n’umuntu umeze nkaho afite byinshi arimo gukekakeka. Bumva ko kuburirwa icyizere ari ikintu kibangamye kurusha ibindi mubuzima. Rero igihe uri kumukeka byaba byiza ibyo byiyumviro bikugumyemo ukazategereza we ubwe ko avuga.

GUSAKA AHO AJUGUNYA IMYANDA NGO USHAKE IBIMENYETSO KO AGUCA INYUMA

Igitsinagabo bibatera ubwoba no guhungabana iyo bigeze ku rwego abakunzi babo bashakira naho bajugunya imyanda bashaka ibimenyetso by’uko atamuca inyuma. Niyo yaba ari guhisha ikintu kimwe cyangwa ikindi, umuntu iyo ugeze ku rwego rwo kumusaka aho abika imyanda aba ari ukurengera. Niba ugeze kuri urwo rwego byaba byiza ahubwo witaye kukuba atakuganza.

KUJUGUNYA IBINTU YAHAWE N’UWO BAKUNDANYE MBERE

Igitsinagabo nubwo baba bumva neza ko byabababaza no kongera kubona uwo bakundanye bagatandukana, ariko kujugunya ibintu by’uwo bakundanye bagatandukana utamusabye uburenganzira birabancanga cyane. Biba byiza iyo umusore/ umugabo umubwiye ko kubona ibintu by’uwo bakundanye bagatandukana bigutera gufuha maze urebe ko arabihakura ariko utabikoze.

KUMVA UTAKUMVA INKURU Z’ABO BAKUNDANYE KERA HASHIZE KUKO BITUMA UFUHA

Iyo bigeze kuri uru rwego igitsinagabo bibatera asyiiiiiii (disgusted), birumvikana wafuhira uwo batandukanye vuba, ariko iyo ufuhiye ibya kera bakiri na batoya rwose byo ntago byumvikana. Byaba byiza uhisemo uruhande rwiza kandi ukumva ko hari ibyo uri kumwigiraho.

KUMURAKARIRA KUKO YATEMBERANYE NA MUSHIKI WE “KUKO ARI UMUKOBWA”

Iyo umukobwa ageze ku rwego rwo gufuhira n’ibintu bidakwiye ako gaciro, abahungu/abagabo benshi bibaca intege. Buriya ku gitsinagabo mukundana, mushiki we nta nubwo wakamubaze nk’umukobwa. Byagakwiye byibura ko wumva utuje mu rukundo rwawe igihe ari kumwe n’abantu bo mu muryango we.

GUKEKA KO ARI KUGUCA INYUMA UGAHAMAGARA INSHUTI ZAWE.

Buriya igitsinagabo bose babangamirwa no kubona inshuti z’abakunzi babo baza kwivanga mu rukundo rwabo bakanafata imyanzuro idafututse kuri rwo. Ikirenze kuri ibyo niyo we yaba aca inyuma, ibyo ni ibintu bya babiri bagomba kwikemurira ukwabo. Niyo waba uzi neza ko aguca inyuma, byonyine no guhamagara umukobwa uzi ko agucaho inyuma ni ikintu ugomba kwirinda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere Huddah Monroe ufite ikimero gikurura abagabo, avuze inkuru ibabaje yamubayeho kera

Kubera kunanirwa gutera akabariro, umucamanza yamutegetse ikintu gikomeye