in ,

Dore ibintu BISEKEJE kandi BITANGAJE byagiye bituma imikino isubikwa kurusha ibindi

5. Camera

Mu mukino wahuje Serbiya na Albaniya mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’i Burayi,camera ifata amashusho iri hejuru y’ikibuga yaje guhura n’ikibazo cya technique ihanuka mu kibuga.

4. Selfie

Mu mukino wahuje Tottenham Hotspurs na Partizan Belgrade muri europa league ya 2013,abafana 3 baje kwirukanyira mu kibuga ngo bafate ama selfie n’abakinnyi ba Tottenham nyuma baza gusubizwa muri byicaro byabo umukino uhagaritswe iminota 10 yose.

3. Penalty

Mu mukino wahuje Derby County na Manchester City muri 1977,ubwo Derby Count yabonaga penalty,abakinnyi n’umusifuzi baje kubura aho baterera penalty kuko ka kabara k’umweru basiga ahantu baterera kari karasibamye kubera ikibuga kibi.Byabaye ngombwa ko batera intambwe bakazana umuntu usiga irangi,penalty iza kurangira itewe nyuma y’iminota 15 yose.

2. Umukinnyi wa Congo utazi amategeko.

Mu gikombe cy’Isi cya 1974,ubwo Bresil yakinaga na Congo kera ikitwa Zaire,ubwo umukinnyi wa Bresil yajyaga gutera coup franc,umusifuzi amaze gusifura,umukinnyi wa Bresil agatinda gutera,kubera kudasobanukirwa umukinnyi wa Congo byarangiye awitereye aza guhanishwa ikarita y’umuhondo ndetse atinza umukino iminota 2.

1. Inkoko

Mu mukino wa Blackburn Rovers,abafana bayo baje kwohereza inkoko mu kibuga kugira bigaragambye kuri ba nyir’ikipe babonye imari mu  gucuruza inyama z’inkoko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: Irebere ibitutsi bikakaye umukinnyi Fc barcelona irehutse kugura yayitutse abantu bakumirwa

Reba ifoto Christopher yashyize hanze maze umwe mu bafana be akamubwira ko asa nk’umukongomani