Ikipe y’igihugu Amavubi ifite amahirwe menshi yo gukina igikombe cy’Afurika mu gihe yatsinda ikipe y’igihugu ya Benin.
Amavubi afite umukino ku munsi w’ejo tariki 29 werurwe 2023 kuri Kigali Pelé stadium ihereye inyamirambo mu mujyi wa Kigali uyu mukino washyizwe inyamirambo nyuma y’uko satade yari gukinirwaho uyu mukino ya Huye yarenzwe ko iho iherereye nta hotel zujuje ibisambwa na CAF.
Ubu ikipe y’igihugu Amavubi irasabwa gutsinda umukino ifitanye n’ikipe y’igihugu ya Benin kugira ngo igire amanota 5 ihite ifata umwanya wa kabiri nyuma ya Senegal yo ifite amanota yuzuye igakurikirwa n’ikipe y’igihugu ya Mozambique.
Amavubi aramutse atsinze ikipe y’igihugu ya Mozambique yahita agira amanota 8 ibi bisobanuye ko ikipe y’igihugu Amavubi yahita ibona itike yo gukina igikombe cy’Afurika iheruka mu kera dore ko niyo ikipe ya Mozambique yatsinda yagira amanota 7 bisobanuye ko nubundi u Rwanda rwaba ruyoboye.
Ibi Abanyarwanda bose bazatangira kugira icyizere ku munsi w’ejo ku mukino wa Benin.