in ,

Dore ibintu 5 bituma Lionel Messi afatwa BIDASUBIRWAHO umukinnyi wa ruhago w’ibihe byose

Nubwo abantu bamwe babyemeza abandi bakabihakana ko Lionel Messi yaba ari umukinnyi wa ruhago w’ibihe byose,nyamara abo babyemez hari ibituma babivuga.Dore ibintu 5 bituma abenshi bemeza ko Lionel Messi ari we mukinnyi w’ibihe byose.

1. Lionel Messi we ubwe ajya atsinda imikino.

Ni ibintu abafana ba FC Barcelone bamaze kumenyera duhereye ku mukino waraye uhuje ikipe ya Barca na Juventus aho yayitsinze ibitego 2 wenyine muri 3 yatsinzwe,ndetse n’indi mikino myinshi ikomeye yagiye akina.Messi akora ku buryo abatoza bose bamaze gutoza Barca,yaba Pep Guardiola,Luis Enrique cyangwa se Ernesto Valverde ari we mukinnyi bagenderaho mu bikombe 6 bya La liga batwaye ndetse na Champions League 3.

Mw’ikipe ya Argentine ariko nubwo naho atabikora nyamara uko iyi kipe itsinda Messi ahari siko itsinda adahari nubwo ubu iri mu makipe ashobora kutitabira igikombe cy’Isi cya 2018 kubera iri kugorwa cyane no gukatisha itike,ikipe ya Argentine ikaba imaze gutsindwa imikino 4 inganya 5 itsinda imwe gusa Lionel Messi ahari nyamara ikaba imaze gutsinda 5 itsindwa 1 Lionel Messi ahari.

2. Lionel Messi yicisha bugufi

Nubwo benshi bamufata nk’umukinnyi ukomeye mw’ikipe ya FC Barcelone,nyamara yicisha bugufi ku bandi bakinnyi bakomeye bakinana nubwo kenshi havugwa abakinnyi bagiye bava mw’ikipe ya FC Barcelone kubera kutumvikana n’uyu musore harimo Ibrahimovic ndetse n’abandi benshi. Akenshi nubwo yiharira nka kizigenza w’ikipe nyamara iyo hari umukinnyi ufite umwanya mwiza wo gutsinda kumurusha aramuha cyane cyane gutanga ama penalty aho agikinina na Neymar inyinshi yazimuhaga.

3.   Lionel Messi nta muntu banganya Ballon d’Or

Lionel Messi akaba amaze imyaka irenga 3 ayoboye urutonde rw’abakinnyi bafite Ballon d’Or nyinshi,igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza ku mubumbe w’Isi buri mwaka aho akurikirwa na Cristiano Ronaldo ufite 4.

4. Lionel Messi ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe mu mateka ya ruhago

Mu mwaka wa 2012,Lionel Messi yaje gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe gusa,aho yatsinze iibitego 92 muri uwo mwaka akabihemberwa kwandikwa muri Guiness World Record ndetse akanahabwa Ballon d’or uwo mwaka.

5. Lionel Messi ni we umukinnyi ufite ibitego byinshi mu marushanwa agiye akomeye i Burayi

Lionel Messi ni we ufite ibitego byinshi

  • mu mateka ya La liga (509)
  • mu mateka ya FC Barcelone (500)
  • mu mateka ya El classico (23)
  • mu mateka ya ruhago mu mwaka umwe (91)
  • mu mateka y’ikipe y’igihugu cya Argentine (58)

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ufite uburanga n’imitererere bishotora abagabo yahawe inka n’umuhanzi Gabiro(Impamvu)

Inkuru ibabaje: Igihe umukinnyi Paul Pogba azamara adakina cyamenyekanye