Akenshi usanga ku isi ibintu bituma abagabo baba abakene ari ibintu bisa, kandi akenshi ugasanga ntamugabo bitageraho, ariko igituma bamwe badakena nuko bo baba barabashije kubyitwaramo neza ntibibagire imbata.
Rero ibi ni bimwe mu bituma abagabo bakena.
1.Inzoga : akenshi usanga abagabo benshi bakeneshwa no kutabasha kwiyobora(kwi control) ngo bamenye ikigero cy’amafaranga bagomba kunywera.
2. Abagore : hari ubwo usanga umugabo yarabaswe n’igitsina gore ku buryo amafaranga yose akorera aribo ayashyira.
3. Inshuti mbi : nanone hari ubwo usanga umugabo afite inshuti mbi, rimwe na rimwe zikamwoshya ayo akoreye yose bakayajyana mu bidafite umumaro.
4. Ubukene bwa karande: hari ubwo kandi usanga umuntu yaravukiye mu muryango ukennye bigatuma adakura abona ibyingenzi ndetse rimwe na rimwe bikamukurikirana.
5. Kuba atarize : Kandi usanga bamwe na bamwe bazitirwa no kuba batarize, kuko muri iki gihe abantu basigaye bajya gutanga akazi bakagendera ku mashuri.
______________izindi_nkuru______________
Dore uburyo wakosora ubutumwa bwa WhatsApp wanditse ugashyiramo amakosa utabizi ndetse n’uwo wandikiye ntabimenye ko wari wibeshye