Hari ibintu byinshi bishimisha abagabo ariko badashobora kwerura ngo babivuge, akenshi usanga ibyo bintu iyo umugore abikora umugabo arishima cyane nubwo atabyerura.
1.Gusa neza ku mugore: buri mugabo wese anezezwa no kubona umugore we asa neza, ndetse bakunda iyo mu rugo hasukuye n’abana basa neza.
2. Ibiryo biryoshye: Abagabo bakunda iyo abagore babo babatekera ibiryo biryoshye ndetse bituma bagira apeti bigatuma bagira n’umuhate wo gutanga iposho.
3. Abagabo bakunda gusangira n’abagore babo gusa ntibashobora kubivuga, iyo umugabo atashye agasanga umugore yamaze kurya, akenshi usanga nta apeti afite nkuko bisanzwe.
4. Guhabwa ibitekerezo: abagabo benshi bakunda ibitekerezo by’abagore babo ariko ntibakunze kubibabwira,, gusa hari ababyanga bitewe n’uburyo abagore babo babibahamo.