Umufaransakazi Jeanne Calment, yateye intambwi ikomeye cyane yo kurama kugera ku myaka 122, aho yahise aca agahigo ko kuba umuntu uramye cyane kurusha abandi bose ku isi muri iki kinyejana.
Icyakora mbere yo gupfa,Madamu Calment yaganiriye n’umunyamakuru Jean-Marie Robine, umuhanga mu kumenya ubuzima bw’abantu amaze amabwira icyatumye ageza iyi myaka.
Yavuze ko ikintu cya mbere cyafashije madamu Calment kurama ngo nuko yavukiye mu muryango w’abakire kandi agakurira muri ubwo buzima.
Ibi ngo byamufashije kujya ku ishuri kugeza ku myaka 16, yiga mu amashuri yigenga mu bijyanye no guteka, ubugeni n’ubuhanzi kugeza ku myaka 20.
Ndetse kandi ngo uyu mukecuru ntiyigeze ateshwa umutwe n’akazi kuko ngo ntiyakoze imirimo ivunanye.
Ikintu cya kabiri cyamufashije kurama ngo nuko atanyoye itabi akiri muto kuko ngo ntabwo byari gukunda ko umukobwa wavukiye mu muryango ukize yisanga ari kunywa itabi.
Igitangaje nuko uyu ngo yarinyoye ku myaka 112 ubwo yari mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru.
Ikintu cya gatatu cyafashije uyu mukecuru kurama ngo nuko yabanye neza n’abandi.
Uyu ngo kubera igihe kinini yabaga afite kuko atakoraga,yabaga ari gutembera,kwiyitaho ndetse no gukora imirimo ifitiye abandi akamaro.
Uyu ngo yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe afasha abantu yaba mu mikino n’ibindi bitandukanye.