in

Dore ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Lionel Messi ashobora kwerekeza muri Al-Hilal ihora ihanganye na Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo

Nyuma y’iminsi mike Cristiano Ronaldo yinjiye muri Al-Nassr, ibitangazamakuru bivuga ko mukeba wa Al Nassr ya Cristiano ariyo Al Hilal ishaka kugura Lionel Messi.

Bivugwa ko Lionel Messi yakiriye icyifuzo cyo kugurwa n’ikipe ya Al-Hilal Club, ihora ihanganye cyane na Al-Nasser FC, yaguze Ronaldo.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani Calcio Meracto cyatangaje ko iyi kipe yo muri Arabiya Sawudite yiteguye gutanga umurundo w’ibifaranga miliyoni 300 ku mwaka iziha Lionel Messi agahita arusha Cristiano miliyoni 100 zose kuko we Al Nassr imuha miliyoni 200 ku mwaka.

Amakuru avuga ko ubwo Cristiano yageraga muri Al Nasser, Al Hilal Club nayo yasohoye umwenda wanditseho izina rya Lionel Messi.

Hakomeje kwibazwa niba Lionel Messi azareka ayo mafaranga akigumira i Burayi, ibi kandi biri guterwamo inkunga n’igihugu cya Arabia Saudite kugira ngo aba bakinnyi bombi Messi na Cristiano baramutse bari gukinira muri iki gihugu byatuma umupira waho umenyekana cyane bukabafasha kuzakira igikombe cy’isi cya 2030.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports usuzugura bikomeye Perezida Uwayezu Jean Fidele n’umutoza Haringingo Francis

Reba andi mafoto utigeze ubona ya Yannick Mukunzi n’umukunzi we Iribagiza Joy mu bukwe bwabo