Mbere y’ uko inda y’umukobwa cyangwa umugore iba nini cyangwa abure imihango ngo abe yakeka ko atwite hari uburyo 6 yakoresha bikamwongereza icyizere yashingiraho ahamya ko yaba yarasamye nubwo budasimbura kujya kwa muganga. Dore ibikoresho 6 byo mu rugo byagufasha kumenya niba warasamye nk’uko urubuga Healthline rubitangaza:
1. Umuti w’amenyo
Uretse kuba umuti w’amenyo ukoreshwa mu gusukura amenyo abenshi banawukoresho bagamije kumenya niba barasamye cyangwa niba batarasamye. Ufata inkari ukazishyira mu gikoresho, ukongeramo umuti w’amenyo muke, iyo uwo muti uhindutse ubururu biba ari ikimenyetso cy’uko wasamye.
2. Umunyu w’urugera w’utubuye
Hirya yo kuba umunyu w’ urugera ushyirwa mu biryo bikagira icyanga, unakoreshwa mu kwipima inda. Ufata inkari ugakazishyira mu gikombe ukogashyiramo uwo munyu w’utubuye ugategereza nk’ amasaha abiri, iyo uwo munyu wose ushonze uba warasamye.
3. Eau de javel
Ufata inkazi ukazishyira mu kirahuri, ukongeramo agafuniko nka eau de javel. Iyo uhise ubona urufuro rwinshi ukabona inkari zihindutse orange yijimye, biba ari ikimentetso cy’uko utwite.
4. Isabune
Ufata agace k’isabune ukagashyira mu gikombe cya plastike, ugasukaho inkari, ugategereza kuva ku minota 2 kugera kuri 5 iyo uhise ubona urufuro biba ari ikimenyetso cy’uko wasamye.
5. Vinegere (vinaigre)
Ufata vinaigre ukayishyira mu gikombe cya pulasitiki ugasukamo ka vinaigre, ugategereza iminota kuva kuri 3 kugera kuri 5 iyo urwo ruvange rufashe ibara ni ikimenyetso cy’ uko utwite.
Kuri vinaigre ni byiza cyane gukoresha inkari za mu gitondo gusa n’ahandi byaba byiza arizo ukoresheje.
6. Isukari
Iyo ufashe isukari wayishyira mu kirahuri kirimo inkari, igahita ikora ikintu k’ ikibumbe gikomeye ni ikimenyetso cy’ uko wasamye.
Nk’ uko Healthline ibitangaza ntabwo ubu buryo bwose uko ari butandatu bwizewe 100%, ugirwa inama yo kujya kwa muganga ugakorerwa n’ ikizamini cy’ amaraso.