Dore ibibazo 6 abagabo n’abasore badakunda ko abagore babo bababaza
Ni byiza kwicara ukajya inama n’uwo mwashakanye ndetse mukamenyana byimbitse, mukabazanya ibibazo ndetse mugasubizanya, gusa hari ibibazo abagabo badakunda ko abagore babo bababaza.
Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi bikurikira:
1.Ukorera angahe cyangwa se ngo winjije angahe; iki kibazo nubwo hari abagabo bakihanganira bakagisubiza ariko ndakubwiza ukuri ko bose bacyanga urunuka.
2. Ese uriya mukobwa/ umugore urabona ari mwiza? : hari ubwo umugore n’umugabo banyura ku mukobwa mwiza cyangwa undi mugore mwiza, rimwe na rimwe umugore hari ubwo abaza umugabo we uko amubonye!!! Iki kibazo nacyo baracyanga kandi kirabagora cyane.
3. Ese ari nge na Mama wawe ukunda nde? : ndakubwiza ukuri ko iki cyo nukimubaza ntamezi abiri muzamarana.
4. Ni amafaranga angana gute uha Mama wawe cyangwa mushiki wawe? : ntugakunde kumubaza ibibazo bigaragaza ko wikunze kurusha umuryango we kuko abagabo akenshi bakunda abo bakomokaho cyane cyane ba Nyina.
5. Ari nge n’uriya mugore n’inde mwiza: kabone nubwo undi mugore waba ubizi neza ko umurusha ubwiza ntuzigire ubaza umugabo wawe iki kibazo, kuko uwo mugore aramutse akurusha ubwiza ntabwo yabikubwira.
6. Ese wankundiye iki : iki kibazo nukimubaza uzaba ushaka ko atangira kujya yirebera abandi bagore.