in ,

Dore ibarurwa AS Kigali yandikiye FERWAFA isaba Ubutabera nyuma y’umukino wayihuje na APR FC

    Google +   Instagram Badge    

Ikipe y’umujyi wa Kigali “AS Kigali” yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, isaba ubutabera nyuma y’umukino wayihuje n’ikipe ya APR FC ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Uyu mukino wahuje APR FC na AS Kigali, ukarangira ikipe y’ingabo z’igihugu itsinze AS Kigali ibitego 2-1, ntabwo washimishije abo ku ruhande rw’umujyi wa Kigali, bavuga ko ikipe yabo yatsinzwe igitego n’umukinnyi warariye, bikirengangizwa n’abasifuzi.

Nyuma y’umukino Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, yavuze ko bidasaba n’umuntu mukuru kubona ko Martin Fabrice wa APR FC yari yarariye, ariko akibaza impamvu abasifuraga uyu mukino babyirengagije, ntibasifure uyu musore wa APR FC.

” Ibi biraba bikarangira ariko baba baduhemukiye cyane. Umukino waduhuje na Rayon Sports twatsinzwe igitego cya penaliti itari yo. Uyu mukino wa APR FC dustinzwe igitego n’umukinnyi warariye.”

” Ibi bica intege ku buryo bukabije. Haba hashize iminsi abantu bategura umukino nk’uyu kandi batanga byinshi ku ikipe. Gutsindwa mu buryo nk’ubu ntabwo biba bikwiye.”

 

Aya magambo y’umutoza w’ikipe ya AS Kigali ubanza yarageze ku buyobozi bw’ikipe ye bwahise bwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, busaba ubutabera.

Mbera hasobanuwe ko uyu mukinnyi watsinze igitego atari yarariye kuko umupira yawuhawe n’umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali, bari kurwanira umupira.

RuhagoYacu yaje kuganira n’abasifuzi mpuzamahanga basobanura ko uyu musore yatanze umupira atabishaka, kandi akawuha umukinnyi wari warariye mbere y’uko igikorwa cyanavuyemo gutanga uyu mupira kiba.

” Hariya ni ukurarira kudasubirwaho, nta bisobanuro birebire bikenewe. Abasifuzi Nsoro na Ambroise bakoze amakosa, kuko bose barabirebaga, ariko cyane cyane uwari ku ruhande (Ambroise) yagakwiye kuba yaramanitse igitambaro.” Uyu musifuzi utifuje ko izina rye rijya mu bitangazamakuru.

JPEG - 152.5 kb

source: ruhagoyacu

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamisa Mobetto yashyize hanze ifoto n’isura by’umwana yabyariye Diamond Platinum

Asinah yandagajwe BIKOMEYE n’umufana we udashyigikiye ubusa uyu mukobwa akomeje kwiyambika nyuma yo kwambara akenda karutwa no kutambara