in

Dore bimwe mu byamamare utagomba kurenza ingohe byasogongeye uburoko muri uyu mwaka wa 2022 nicyo baziraga

Dore bimwe mu byamamare utagomba kurenza ingohe byasogongeye u buroko muri uyu mwaka wa 2022 nicyo baziraga.

Bamwe mu batazigera bibagirwa uyu mwaka, ni ibyamamare byawugiriyemo ibihe bibi byatumye bisanga imbere y’ubutabera ku mpamvu zitandukanye.

Prince Kid

Ishimwe Dieudonne benshi bazi nka Prince Kid asanzwe ari umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Danny Nanone

Ku wa 19 Nzeri 2022 nibwo Danny Nanone yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore babyaranye imfura ye. Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Nzeri 2022.

Ndimbati

Mu Ukwakira 2022 nibwo Uwihoreye Jean Bosco benshi bazi nka Ndimbati yagizwe umwere burundu ku byaha yari akurikiranyweho birimo icyo guha inzoga umwana utarageza imyaka y’ubukure yarangiza akamusambanya.

Miss Iradukunda Elsa

Muri Gicurasi 2022 nibwo Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.

Nyaxo

Ku wa 18 Kanama 2022 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake mugenzi we.

Bruce Melodie

Ku wa 2 Nzeri 2022 nibwo Bruce Melodie wari watawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano i Burundi yarekuwe nyuma y’iminsi akurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Morocco iri gutitiza amakipe akomeye ku isi mu gikombe cy’isi burya Amavubi yu Rwanda yigeze kuyidwingira i Nyamirambo rubura gica

Umunya-Kenya wubatse izina rikomeye mugusiganwa ku maguru yakoze impanuka y’indege ikomeye(Amafoto)