in

Dore amazina ateye isoni abafana ba Rayon Sports bise umukinnyi nyuma yo kumuvugiriza induru ku buryo bukomeye

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bavugirije induru rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Mindeke Fukiani Jean Pierre wari mu igeragezwa.

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti itsinda Heroes FC ibitego 4-1, harimo bitatu bya Mucyo Didier ‘Junior’ na kimwe cya Moussa Camara.

Muri uyu mukino Mundeke Jean Pierre Fukiani yari yawukinnye ariko ntabwo yigeze awurangiza kuko abafana ba Rayon Sports bamuvugirije induru, ndetse akaba yamaze no gusezerererwa bidasubirwaho.

Ubwo yari mu kibuga benshi mu bafana bamwitaga Ndimbati (Umukinnyi wa filime Nyarwanda) abandi bakamwita Muhawenimana Jean Claude (Perezida w’abafana ba Rayon Sports), bamwitaga aya mazina bitewe n’uko afite umubyibuho ukabije.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kamukama Ubarijoro James
Kamukama Ubarijoro James
1 year ago

Nonese ubwo ayo mazina ateye isoni ra?

Ten Hag yazanye akineneko mu bwongereza iyo yatsinze aha umutoza watsinzwe icupa ry’inzoga ashyira umugore we

Muhanga: Umugabo ari kurira ayo kwarika nyuma y’urupfu rw’umugore we rwamuturutseho