Ku mugoroba wo kuwa 17 Ukwakira nibwo hari hategerejwe umuhango wo gushimira abakinnyi bakina umupira w’amaguru gusa umuhango nyamukuri wari uwo ugutanga Ballon d’or.
Uyu munsi rero twaguteguriye urutonde rw’amakipe 6 afite abakinnyi benshi batwaye igihembo cya Ballon d’or kuva cyatangira gutangwa mu mwaka wa 1956, turahera ku mwanya wa gatandatu:
6. Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’ubwongereza yatashyemo Ballon d’or 4 zose.
5. Ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’Ubudage yatashyemo Ballon d’or 5 zose.
4. Ikipe ya Milan yo mu gihugu cy’ubutariyani yo hatashyemo Ballon d’or zigera kuri 8 zose.
3. Ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’ubutariyani nayo hatashyemo Ballon d’or zigiye 8 zose.
2. Ikipe ya Fc Barcelona yo mu gihugu cya Espanye yo hatashyemo Ballon d’or zigera kuri 12 zose.
1. Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espanye nayo hatashyemo Ballon d’or 12 nkizo muri Fc Barcelona.