in

Dore amafunguro 5 afasha mu kongera ubwenge bw’umwana

Ku babyeyi bibaza indyo ikwiye kugaburirwa umwana ukiri muto kugira ngo ubwonko bwe burusheho gukura no gukora neza, dore amwe mu mafunguro y’ibanze waha umwana muto.

1. Yawutuye (Yogourt)

Yawurute nziza waha umwana muto ni ikungahaye ku binure byinshi, (zizwi nka greek yogourt, zikaba zirusha izisanzwe ibinure). Ibinure ni ingenzi mu mikorere myiza y’ubwonko, niyo mpamvu iyi yawurute ugomba kuyongera ku mafunguro uha umwana muto. Ushobora kandi no kongeramo ibinyampeke ndetse n’inkeri kugira ngo byongere intungamubiri zituma ubwenge burushaho kwiyongera.

2. Amagi

Amagi akungahaye cyane ku ntungamubiri zitwa choline, zikaba ingenzi cyane mu gukuza no kongera uturemangingo tw’ubwonko dufasha mu gufata mu mutwe no kwibuka. Uko ugaburira umwana muto amagi niko utu turemangingo twiyongera, uko twiyongera niko n’ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe bwiyongera. Ushobora guha umwana muto amagi ku ifunguro rya mu gitondo kugira ngo barusheho kwirirwa bamerewe neza

3. Imboga n’imbuto z’icyatsi

Ntugomba na rimwe kwibagirwa akamaro k’imboga rwatsi ku mikurire myiza y’ubwonko bw’umwana, zimwe muri zo twavuga epinard, celeri, kale, chou fleur, n’izindi. Ushobora kuzimuha ziseye (nko muri potage), cyangwa ari mboga zikasemo uduce duto cyane ku buryo zitamubangamira mu kuzirya. Epinari na kale ni imboga z’ingenzi cyane ku mikorere y’ubwonko kuko zirinda hakiri kare indwara zo kwibagirwa zishobora kuza mu izabukuru, zirimo kandi intungamubiri z’ibanze zifasha urwungano rw’imyakura n’uturemangingo gukura.

4. Amata atarimo ibinure

Amata atarimo ibinure agira akamaro ku bana bato kuko aba akungahaye kuri vitamin D, poroteyine ndetse n’umunyungugu wa fosifore(phosphorus) na kalisiyumu.

Calcium ni ingenzi cyane kuko ifasha mu mikorere y’umusemburo wa insuline, iyi niyo mpamvu amata agomba kongerwa ku ifunguro ry’umwana. Ku mwana utanywa amata, ushobora kumugurira inyongera za vitamin D na calcium muri farumasi zigasimbura ya mata adashobora kunywa.

5. Amafunguro akize kuri Omega-3 fatty acids

Ibiryo birimo intungamubiri za omega-3 essential fatty acids ntibigomba kubura mu mafunguro uha umwana wawe. Niba ushaka ko ubwenge bwe burushaho kwiyongera. Izi ntungamubiri kimwe n’izindi poroteyine ziboneka mu mafi zifasha ubwonko kudatakaza ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe. Ubwoko bw’amafi ibonekamo cyane twavuga; salmon, tuna ndetse na sardines ntizigomba kubura mu mafunguro y’umwana

Hari andi mafunguro y’ingenzi tutavuze aha nk’utubuto duto nka sesame, soya n’utundi. Nayo afasha mu kongera ubwenge bw’umwana no kumufasha kugira ubushobozi bwo gutekereza cyane amaze gukura.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ubuse aryama hehe wee” Amafoto ya wa mugore munini ku isi uruta ivatiri yatangaje benshi

Haringingo Francis ashobora gukomanya imitwe y’abakinnyi 2 ba Rayon Sports kubera impamvu ikomeye