Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2014, yagaragaye mu muhango wo kwerekana imideli n’ibisuko wabereye mu Mujyi wa Paris wo mu Bufaransa, aho amaze imyaka irenga ibiri atuye.
Akiwacu ni umwe muri ba Nyampinga bagera ku munani bazwi bamaze gutorwa mu Rwanda, akaba yarambitswe ikamba mu mwaka wa 2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup ikibikora kugeza n’ubu.
Uyu mukobwa wagiye userukira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza atandukanye ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyo kumurika imideli n’ibisuko by’umusatsi cyabaye ku wa 17 Kamena 2017, ahitwa Arc en Sein mu gace ka Boulogne-Billancourt ko mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Paris.
Iki gikorwa cyerekaniwemo ibisuko by’umusatsi byatunganyijwe n’umugore w’umuhanga muri ibyo, witwa Murielle Kabile, ufite inkomoko muri Algeria n’ibirwa bya Martinique biri mu byo muri Caraïbes biyoborwa n’u Bufaransa.
Murielle Kabile yifashije Akiwacu Colombe n’abandi banyamideli b’abakobwa mu kumurika ibisuko by’umusatsi by’amoko atandukanye binyuze mu cyo yise ’Big Hair World’, abatambutse ahateguwe muri iki gikorwa bari bambaye imyenda yanditseho ayo magambo y’ubwoko bushya bw’imideli n’ibisuko uyu mugore yahanze.
Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015. Yaherukaga kwitabira irushanwa rya Miss Supranational ryabaye mu Ukuboza 2016, abasha kuza mu bakobwa 25 ba mbere.
Uyu mukobwa yagiye mu Bufaransa agiye gukomeza amasomo mu byerekeye ubucuruzi mu ishuri rikuru ryitwa ‘Institut Supérieur du Commerce de Paris”.