Malia Obama, umukobwa w’imfura wa Barack Obama wahoze ari President wa leta zunze ubumwe za Amerika ngo hari amabanga atanu akomeye aherutse guhishura ku buzima bwe
1. Ubuyobozi bwa White House bwamwigishije gutwara imodoka
Malia Obama yavuze ko akiba muri White House abakozi baho bamwigishije gutwara imodoka nubwo Papa we atigeze amwemerera kko yajya mu muhanda agatwara imodoka wenyine kubera ikibazo cy’umutekano we.
2. Malia Obama yahishuriye ababyeyi be ibijyanye n’umuhungu bakundanye bwa mbere
Malia Obama yavuze ko atigeze ahisha ababyeyi be ibijyanye n’urukundo yakundanye n’umusore ku nshuro ye ya mbere. Yarabicaje arabibabwira byose nta na kimwe abakinze.
3. Malia Obama azi amwe mu mabanga akomeye ya leta zunze ubumwe za Amerika
Malia Obama yavuze ko hari igihe yafataga umwanya agasemura amabaruwa yabaga yandikiwe Papa we mu gihe yari akiri President wa leta zunze ubumwe za Amerika bityo bikaba byaragiye bituma amenya amwe mu mabanga akomeye ya leta zunze ubumwe za Amerika.
4. Malia Obama yagize inzitizi zikomeye zo kubona ishuli ryo kwigamo
Malia Obama yazengurutse ibigo bikomeye cyane muri leta zunze ubumwe za Amerika agenda asanga ibyo ashaka kwiga bitarimo nuko nyuma aza gusoreza muri Harvard College kuko ariho yabashije gusanga ibyo yashakaga kwiga ndetse n’abarimu b’inzobere.
5. Malia Obama akunda kureba cyane amakinamico ( movies ) mu buzima bwe
Uku gukunda kureba amakinamico kwa Malia Obama ngo agusangiye cyane n’abandi bagize umuryango we kuko bose bikundira kureba amakinamico kuko agenda atuma biga ibintu byinshi bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.