in

Dore akayabo k’amafaranga y’ingengo y’imari FERWAFA izakoresha muri uyu mwaka

Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA yarateranye, yemeza ko ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2023 ingana na 8,140,773,630 Frw.

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yagaragarije abanyamuryango bari muri iyo nama uko ingengo y’imari ya 2022 yanganaga na 4,404,895,257 Frw yakoreshejwe mu gihe bari barateganyije kwinjiza miliyari 9,425,624,45 Frw.

FERWAFA yateganyije ko mu mwaka mushya wa 2023 hazaboneka 8,140,773,630 Frw ariko muri ayo hakavamo amafaranga azajya mu bikorwa byo kongerera abasifuzi uduhimbazamushyi, harimo n’azashorwa mu iterambere ry’umukino w’abagore.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo y’umunsi: Umumotari ufana Reyon sport yatwaye moto abantu bipfuka mu maso

Umugabo yasanze umugore we ari gusambana n’undi mugabo ahita akora ibidasanzwe – Videwo