Ni ibintu biba bigoranye igihe cyose umuntu ageze mu gihe cyo guhitamo uwo bazabana ubuzima bwose.
Gusa hari ahantu 3 umuntu aba agomba gukura umuntu bazabana, si buri muntu umukura aho hatatu ariko abenshi muri bo niho babakura.
1.Ku rusengero : iyo urebye zimwe mu ngo usanga umugore n’umugabo baba barahuriye mu rusengero, cyane cyane muri korari.
2.Ku kazi : akazi nako gakunze guhuza abantu cyane, ugasanga umusore cyangwa umukobwa yakunze mugenzi we bakorana ndetse bikaba byavamo umubano urambye.
3.Ku ishuri: niwumva bavuga ku ishuri ntukumve muri segonderi cyangwa muri pirimeri! Ahubwo ujye wumva kaminuza, kuko aya mashuri ya kaminuza nayo akunze guhuza abantu cyane.