Muri uyu mwaka wa 2024 , abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bagaragaje uruhare runini mu guteza imbere siporo no kongera ubwitabire bw’abakunzi b’imikino binyuze mu itangazamakuru. Ubumenyi, ubushishozi, n’ubunyamwuga bw’abanyamakuru b’imikino bwatumye ibitangazamakuru bitandukanye byubaka icyizere mu makuru atangwa ndetse bigafasha abakunzi ba siporo kuba hafi y’ibyo bakeneye kumenya.
Abanyamakuru benshi b’imikino muri iki gihe bari imbere mu gutangaza amakuru y’imikino, kuyasesengura no gutanga ibitekerezo byihariye ku mikino itandukanye. Aba banyamakuru ntibagarukira gusa mu gutangaza amakuru, ahubwo no mu gukora ubusesenguzi bwimbitse ku mikino no kubihuza n’ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi, n’abafana. Dore bamwe mu banyamakuru b’imikino babigizemo uruhare rudasanzwe:
Sam Karenzi
Umuyobozi w’ibiganiro kuri Fine FM, azwiho gutanga amakuru yizewe ku makipe akomeye, by’umwihariko ku mupira w’amaguru . Sam Karenzi yahawe igihembo nk’umunyamakuru wahize abanda na Rwanda Premier League ndetse akaba numwe banyamakuru bakora ikiganiro gikunzwe nabatari bake cy’itwa urukiko rw’imikino ibi rero bimugira umwe mubanyamakuru bagize uruhare runini mu gutangaza amakuru ya siporo kandi bihoraho ku bantu be bamukurikira.
Jado Castar
Ni umunyamakuru ufite ubunararibonye ndetse wagaragaje ubunyamwuga mu gutangaza amakuru yizewe ndetse n’ubusesenguzi bushimisha abatari bacye binyuze kuri radio we na mugenzi we David BAYINGANA bashinze bakayita B&B KIGALI FM , uyu nmunyamakuru agira uruhare runini mu gusobanura ndetse no lkwigisha abakurikira ibiganiro akora kuri iyi radio .
Kayiranga Ephrem
Iri ni irindi zina rimenyerewe mu mikino mu Rwanda bitewe n’ubuhanga ndetse nu buryo atara akanatangaza amakuru ye kandi akenshi akunze kuba impamo ibi rero bituma agira igikundiro ku bakunzi ba siporo mu Rwanda.
Kayishema Tity Thierry
Umunyamakuru w’imikino ufite izina rikomeye kuri RTV, akaba yamenyekanye cyane mu biganiro nka “RTV Sports” na “RTV Kickoff.” Binyuze ku mbugankoranyambaga ze akunda gutangaho amakuru yiganjemo ibitekerezo ndetse n’amateka ibi rero bikaba bifasha abakunzi b’umupira wa maguro mu Rwanda kwibuka amateka ya ruhago nyarwanda ndetse bikigisha na bashya kumenya amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda
Sheikh Eric Nsabimana
Mu gice cy’ubusesenguzi umunyamakuru Sheikh n’umwe mu basesenguzi beza kandi bafasha ababakurikiye kumva neza uburyo ikino cyagenzemo cyangwa nuko gishobpora kuzagenda bijyanye n’urwenya agira mu busesenguzi bwe bituma abamukurikira barushaho kuryoherwa.
Muramira Regis
umunyamakuru w’umuhanga ukorera Fine FM, azwiho gutanga amakuru asobanutse n’ibitekerezo bikomeye.bakaba barafanyije na bandi kubaka ikiganiro cyakunzwe cyitwa Urukiko rw’Ubujurire, gikurura abakunzi b’imikino mu Rwanda. Mu mwaka wa 2024, yakoze cyane, akaba ari umwe mu banyamakuru bakoze byinshi.
Eric Munyantore “Khalikeza”
Umunyamakuru w’imikino ukora kuri INYARWANDA, akaba afite uruhare rukomeye mu gufata amashusho, amafoto no gukora ibishushanyo bya graphic.
Umunyamakuru wa INYARWANDA ‘’Khalikeza’’ ni umunyamakuru w’umuhanga mu gufata amashusho na mafoto ku bibuga ndetse no gfutangariza makuru ku gihe kandi ibi byose akabikora mu makipe yo mu cyiro cya mbere no mu cya kabiri
Gakuba Romario Abduljabar
Umunyamakuru wa Isango Star, ni intangarugero mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda. Azwiho gukoresha neza indimi enye – Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, n’Ikigande – mu gutangaza no gusesengura amakuru y’imikino ku rwego rw’umwuga.
Ubusesenguzi bwimbitse ku mikino n’abakinnyi.
Umutima wo guhanga udushya mu gutangaza amakuru.
Gukoresha indimi nyinshi mu buryo bw’ubunyamwuga, bigera ku mpande nyinshi z’abakunzi ba siporo.
Sylvestre Nsanzimana “Samir”
Umunyamakuru uzwi ku biganiro by’imikino kuri Radio BB Kigali 89.7 FM, aho atangaza amakuru yizewe kandi agenzweho ku mikino y’Africa n’iyo muri Europa.
Sylvestre nubwo atajya yibanda ku makuru yo Rwanda ariko ni umunyamakuru ukusanya amakuru yo muri afurika ndetse n’I Burayi abinyujije ku mbugankoranyambaga ndetse ni ikminyamakuru akorera cya B&B KIGALI FM uyu rero nu undi munyamakuru umaze kwigarurira abantu cyane abakunda siporo.
Isaac Rabbin Imani
Isaac Rabbin Imani ni umunyamakuru wa Isango Star uzwiho gutangaza amakuru y’imikino yose, yaba imikino y’intoki n’indi mikino itandukanye. Mu mwaka wa 2024, yagaragaye nk’umwe mu banyamakuru bakoze cyane, agaragaza ubuhanga n’ubusesenguzi mu buryo bwimbitse ku mikino, bituma afatwa nk’intangarugero mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda.
Mugenzi Fauste (Foustinho)
Mugenzi Fauste, uzwi ku izina rya Foustinho, ni umunyamakuru w’imikino akorera Isibo FM, aho yagiye nyuma yo kuva ku Ishusho TV. Azwiho guhanga udushya no guteza imbere impano z’abakiri bato, cyane cyane mu mupira w’amaguru. Mu mwaka wa 2024, yakoze akazi gakomeye mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, akaba umwe mu banyamakuru bagaragaje impinduka nziza mu kuzamura urwego rwa siporo no guteza imbere abakiri bato.
Osée Elvis Byiringiro
Osée ni umunyamakuru wandika ku kinyamakuru cya IGIHE numwe mu banyamakuru bandika imikino kandi mu buryo bunyura abasomyi uyu munyamakuru ni umwe mu banyamakuru bacye dufite mu Rwanda bandika kandi bakanasesengura BASKETBALL kandi neza ibi rero bi mugira umwe banyamakuru beza kandi bafite byinshi byo guha abanyarwanda
Jean Luc Imfurayacu
umunyamakuru w’umwuga w’inararibonye mu itangazamakuru, kandi azwi cyane mu kuyobora ibiganiro no gutanga amakuru mu buryo bunoze. Mu 2024, yagaragaje umwihariko w’umunyamakuru ukora neza, akaba umwe mu banyamakuru bakoze neza cyane muri uyu mwaka. Azwiho ubushobozi bwo kuyobora ibiganiro mu buryo bunoze, aho yitondera gutanga amakuru yizewe, yanditse neza kandi yihariye
TUYISHIME Anastash “T_STASH”
Umunyamakuru ukomeje gukora cyane ku mbugankoranyambaga, cyane ku muyoboro we wa YouTube “Ishoti TV,” aho akora ubusesenguzi bwimbitse ku mikino itandukanye.
Uyu ni umwe basore bato bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2024 yanyuze kuri Radio bita Sana radio ndetse Ahava ashinga umuyoboro we wa Youtube awita Ishoti TV ndetse ni umwe mu miyoboro yakuze ku buryo butangaje kandi bwihuse mu mikino iyo urebye imbaraga zidasanzwe ndetse n’ubuhsnga uyu mumsore yashyize mu gutangazamakuru ya siporo ubona byaramukuriuriye igikundiro cya batari bacye
MIHIGO Saddam
MIHIGO Saddam ni umunyamakuru wa siporo ukorera Umwezi FM, azwi mu gutanga amakuru ya siporo y’imbere mu gihugu no mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Mu mwaka wa 2024, yakoze akazi gakomeye mu gutanga amakuru y’imikino, agira uruhare mu kuzamura siporo mu Rwanda no mu karere.
Rugaju Reagan
RUGAJU ni izina rimaze kuba rigari mu Rwanda ndetse rikunzwe na batari bacye cyane cyane urubyiruku ibi biterwa n’ubusesenguze burimo inyura bwenge ndetse n’ubushakashatsi bwimbitse aba yashyize munkuru ze ajya attangaza ibi rero bi mujyira umwe mu banyamakuru bakora kandi cyane ndetse ku bantu benshi yaba mu gihe ari mu kiganiro cya Radio Rwanda ndetse no ku muyoboro we wa YOUTUBE.
Christian Musangafura “Lorenzo”:
UYU ukorera ikigo cy;Igihugu cy’Itangazamakuru RBA NI umwe mu banyamakuru bakunzwe kandi bishimirwa na batari bacye binyuze mu buhanga agiira ndetse n’ijwi rye rijyana nibyo atangaza yamenyekanye cyane ndetse ankundirwa mu gace k’ikiganiro URUBUGA RW’IMIKINO bise AMAKURU YOHANZE Y’IKIBUGA uyu musore binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze atangaza makuru agenzweho kandi mu buryo buhoraho ibi rero bi mujyira umwe mu banyamakuru bakoze neza muri uyu mwaka.
RUGANGURA Amanda Axel
RUGANGURA umunyamakuru wa RBA umwe banyamakuru bazi kogeza umupira cyane cyane ukunda kumvikana cyane yogeza imikino yahano mu Rwanda ibi nbi mugira umwe mu banyamakuru bakunzwe kandi baba bifunzwa ku bonwa nabakunzi b’imikino hano mu Rwanada cyane cyane abakurikira shampiyona y’u Rwanada.
Jean Jules Uwimana
Jean Jules Uwimana ni umunyamakuru w’umwuga ukorera KT Radio na Kigali Today mu gice cya siporo, kandi kandi ni umuhanga . Mu mwaka wa 2024, yagaragaje ubwitange n’ubunyamwuga mu itangazamakuru, akora inkuru zishimangira impano ye no gukunda siporo.
Yagaragaje ubushobozi bwo gutangaza amakuru ya siporo mu buryo bugezweho, atanga amakuru yizewe kandi ajyanye n’ibigezweho mu mikino. Ndetse, uburyo yandikaga ndetse n’uburyo atangariza mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu n’ahandi bikwiriye gushimirwa cyane. Jean Jules Uwimana ni umwe mu banyamakuru ba siporo bakoze neza muri 2024.
Laurence ‘’Samira’’
Umunyamakuru wa Fine FM, uzwi cyane mu kiganiro cy’imikino cya “Urukiko rw’Ubujurire.”
Laurence ni umwe mu banyamakuru beza mu itangazamakuru rya siporo muri 2024. Akora kuri Fine FM, aho azwi cyane mu kiganiro cy’imikino “Urukiko rw’Ubujurire”. Aho Atanga amakuru y’imikino mu buryo bw’umwuga kandi afatika, akerekana ubumenyi bwe mu bijyanye n’imikino.
Idrissa Niyontinya
Umunyamakuru wa Ijabiro Sports, akaba azwiho gutangaza amakuru y’imikino y’abagore mu Rwanda.
Idrissa Niyontinya ni umunyamakuru ukorera ku Ijabiro Sports, akaba azwi cyane mu gutangaza amakuru y’imikino y’abagore mu Rwanda. Akora akazi k’ubunyamwuga mu itangazamakuru rya siporo, aho yibanda ku gutangaza amakuru ajyanye n’imikino y’abagore, ibintu bitari bimenyerewe cyane mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda.
Niyontinya yerekanye umuhate n’ubwitange mu kumenyekanisha amakuruy’imikino y’abagore, aho atanga inkuru zifasha kugaragaza impano n’ubushobozi bw’abagore mu mikino itandukanye. kagaragaza
Aba banyamakuru n’abandi benshi bagize uruhare rukomeye mu gufasha abakunzi b’imikino kugera ku makuru yizewe kandi acukumbuye. Uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere, ni nako abanyamakuru ba siporo bagira uruhare runini mu gukurura abafana, kuganira ku mikino no kubafasha kumva neza ibibera mu mikino yabo bayikurikirana. Uruhare rwabo ni ingenzi mu kongera ubumenyi n’ubwitabire mu mikino no mu gutanga amakuru yizewe
Ikitonderwa: Uru rutonde rwateguwe hifashishijwe ibitekerezo by’abakunzi ndetse na bagenzi bacu mu Itangazamakuru. Birashoboka ko hashobora kubonekamo amakosa cyangwa hakaba abakunzi batashyizweho, ariko ntibivuze ko batakoze neza.
N.B: Uko bakurikirana ntabwo ari ko imyanya imeze, ahubwo bose ni abambere bakwiye gushimirwa akazi kabo bakoze