in ,

Dore abakinnyi bafite abakunzi bafite igikundiro kurusha abandi mu Rwanda

 

Abakinnyi n’abagore ngo ni kimwe mu bigize isi y’imikino, ni isano idashobora kuvaho, ni igihango kigaruka ku migabane yose yo ku isi. Icyo abakinnyi bakunda guhuriraho ngo ni ukugira abakunzi barenze umwe,ngo ni gake uzabona banyuzwe n’umukunzi umwe kubera impamvu zitandukanye.

Ikinyamakuru uk.askmen.com, cyashyize hanze impamvu enye zituma abakinnyi bakunda gukururwa n’abagore benshi cyane bikanatuma rimwe na rimwe baca inyuma abagore babo.

Iki cyavuze ko kuba bateye neza kubera imyitozo bakora ndetse n’igihaha bafite wongeyeho n’izina ryabo ari impamvu ya mbere abagore babashamadukira maze na bo bakabategera yombi.

David na Victoria Beckham ni bamwe mu cyitegererezo cy’ingo zihamye z’abakinnyi ba ruhago

Impamvu ya kabiri ngo ni uko bakenera gukora imibonano mpuzabitsina kurusha abantu basanzwe cyane ko bizwi ko iri mu bintu biruhura cyane kurusha ibindi ikarinda guhangayika n’agahinda.Impamvu ya gatatu iki kinyamakuru gitanga, ni uko abakinnyi batamara igihe kinini mu kazi kabo haba mu myitozo cyangwa mu mukino, bituma babona umwanya uhagije wo kwidagadura kujya mu tubari no mu tubyiniro, ikintu cyoroshye gukururwa n’igitsinagore. Impamvu yanyuma, uk.askmen ivuga ko abakunzi b’abakinnyi na bo baba atari shyashya bityo bigatuma na bo babitura kubaca inyuma.

Uyu munsi twe ntabwo turi bugaruke ku bakinnyi baciye inyuma abagore babo, ahubwo turi bugaruke ku bakinnyi bo mu Rwanda bahisemo kumesa kamwe, bagatoranya abakunzi b’indobanure mu gihugu. Turi bugaruke ku bakinnyi b’umupira w’amaguru, bafite abakunzi b’igikundiro kurusha abandi mu Rwanda.

10. Uwera Liza wa Ndayishimiye Celestin

Umusore ukina inyuma mu ikipe ya Police Ndayishimiye Celestin bakunze kwita Evra, yamaze guhamya uwo bazabana akaramata, Uwera Liza utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera. Ndayishimiye wanaciye mu makipe nka Kiyovu Sports na Mukura, yamaze kwambika impeta uyu mukunzi we w’akadasohoka.

Ijambo Celestin yamubwiye: Ubuzima bwanjye ni ubusa mu gihe ntagufite(22/9/2016)

Liza Uwera yarangije kwambikwa impeta n’umukunzi we Celestin Ndayishimiye

9. Uwera Aline wa Iranzi Jean Claude

Iranzi na Aline bamaranye igihe kirekire ndetse benshi bategereje umunsi wa nyawo wo kubyereka inshuti n’abavandimwe. Uyu musore ukinira Amavubi ndetse na MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovaquie, ntabwo yahwemye kugaragaza uburyo akumbuyemo umukunzi we dore ko nta cyumweru cyashyiraga atamushyize ku rubuga rwe rwa Instagram, ni muri aya mezi atatu yari amaze i Burayi.

Aline na Iranzi bamaranye igihe kinini bakundana

8. Aline Ruganza wa Ngomirakiza Hegman

Umukinnyi wo hagati wa Police FC Hegman Ngomirakiza tariki 23 Nyakanga 2016 nibwo yarushinze na Ruganza Aline bari bamaranye igihe. Ruganza ni we uza ku mwanya wa munani mu bakunzi b’ababakinnyi bafite igikundiro kurusha abandi.

Aline yamaze gushakana na Ngomirakiza Hegman

Ijambo Aline yabwiye Hegman: Hegman arusha abandi bahungu ibintu byinshi: Arankunda, akanyubaha akanicisha bugufi. Ndishimye cyane kuba tugiye gutangirana ubuzima bushya(22/7/2016 nyuma yo gutera igikumwe)

Aline ahamya ko Hegman afite ikintu kinini arusha abandi bahungu

7.Umulisa Yvonne wa Buteera Andrew

Umulisa na Buteera bamaranye imyaka irenga itanu bari kumwe. Uyu musore ucisha make, ukina muri APR FC, yemeye kwihangana igihe ngo ategereze umukunzi we warimo urangiza amasomo muri Kaminuza ya Saint Lawrence i Kampala. Amakuru avuga ko umwaka utaha bari bwereke ibirori inshuti. Umulisa Yvonne aza ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwacu.

Umulisa Yvonne…

Yvonne na Buteera bamaranye imyaka itandatu bakundana

6.Uwamahoro Hamida wa Kanombe Aphrodis

Mushiki w’uwahoze ari Mayor wa Nyanza Murenzi Abdallah, ni we waje kubaka urugo na Hategekimana Aphrodis bakunze kwita Kanombe. Aba, bafitanye umwana umwe nyuma yaho imfura yabo yitabiye Imana mbere yo kugera ku isi. Hamida, aza ku mwanya wa gatandatu ku bakunzi b’abakinnyi bo mu Rwanda bafite igikundiro kurusha abandi.

Hamida washakanye na Kanombe, asanzwe ari n’umufana wa Rayon Sports w’akadasohoka

Icyo Kanombe yavuze kuri Hamida: Hamida ameze neza. Hari byinshi birimo kuvugwa ariko nibaza ko iyo ibintu byatangiye kuvugwa biba bihari, ndamukunda kandi nibaza ko ndi guteganya ko nashinga urugo mu kwezi kwa mbere tukabyereka abantu ku mugaragaro.( 27-11-2013)

Nyuma yo gupfusha imfura, Kanombe na Hamida Imana yaje kubashumbusha undi mwana w’umuhungu

5. Kelia Umugwaneza wa Bayisenge Emery

Nguwo umukobwa utuma Emery Bayisenge agubwa neza

Myugariro w’ikipe ya Kenintra yo muri Maroc, amaranye igihe mu rukundo na Kelia. Ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi, uzahasanga amagambo aryoheye amatwi baba babwirana. Gusa kuri ubu, umwe ari muri Afurika y’Amajyaruguru undi yasigaye i Kigali.Ijambo Bayisenge yamubwiye: Ndagukunda kandi ndagukumbuye. Urabizi uhora buri gihe mu mutima no mu ndoto zanjye kuko umutima wanjye wawutwaye. Iyo udahari ntabwo mba nuzuye.(11/10/2016)

4. Bayingana Daniella wa Faustin Usengimana

Umukunzi wa Faustin akunda kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga

Uko umutima utera, ni ko uyu myugariro APR FC yakuye muri Rayon Sports, aba afite icyo kubwira umukunzi we Daniella ahanini akabicisha ku mbuga nkoranyambaga. Team15 nkuko iyi “Couple” izwi hanze kubera numero ya Faustin, imaranye imyaka ine mu rukundo, aho ku rutonde rwacu twasanze Daniella aza ku mwanya wa kane ku rutonde rw’abakobwa bafite igikundiro kurusha abandi, ni mu bakundana n’abakinnyi ba ruhago.Ijambo Faustin yabwiye Daniella: Kuva kera wahoze uri umukobwa w’ikiroto kuri nge. Na mbere yuko duhura, nahoraga nkubona mu bitekerezo byange. Nkakubona uko uri…(11/10/2016)

3. Ange Rutijana wa Bizimana Djihad

Ange amaze igihe kinini akundana na Djihad

Umufana w’ikipe ya Arsenal, Ange ni umwe mu bakobwa bamaranye igihe n’abakinnyi b’abakunzi babo. Nubwo rimwe na rimwe hagiye hazamo utubazo mu rukundo rw’aba bombi, gusa imyaka igiye kuba ine Ange na Djihad bakundana. Birumvikana ko uyu mukinnyi wo hagati wa APR FC ashobora gutumira abantu mu birori mu gihe gito, cyane ko n’umukunzi we aherutse kurangiza Kaminuza.Ijambo Ange yabwiye Djihad: Ntabwo nabona amagambo yo kugushimira kuba waramfashije muri iyi myaka itatu ishize munywanyi. Icyo nzi cyo ni uko mu gihe cyose nkigufite impande yange, nzagera kuri byinshi birenze ibi. Imana ikomeze
ikongerere. Ndagukunda (27/9/2016 nyuma yo kurangiza Kaminuza
).

Ange asanga Djihad yaragize uruhare runini mu myigire ye na we yiteguye kumwemerera imbere y’ababyeyi

2. Shakira wa Fitina Ombolenga

Shakira wo mu Rwanda ni we ukundana na myugariro w’Amavubi

Iyi Couple nubwo ikiri nto mu myaka, ariko biragaragara ko bafite gahunda nziza imbere. Ombolenga Fitina ukinira ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovaquie, nta gihe kinini gishize akundana na Shakira ariko inshuti ze za hafi zitangaza ko nta gihe kinini kizashira batabanye. Uyu yagiye akunda kubwira umukunzi we amagambo meza yiganjemo ko amukumbuye nyuma y’amezi arenga abiri ari ishyanga.Ijambo Fitina yamubwiye: Iyo nibutse ibintu byiza unkorera, rimwe na rimwe ndicara nkaseka nubwo nta muntu twaba turi kumwe. Ndagukunda kuko buri gihe uba uhari ku bwanjye.

Fitina uri kwitwara neza muri Slovaquie afite aho akomora imbaraga

1.Iribagiza Joy wa Yannick Mukunzi

Nyir’amaso yerekwa bike…

Umukinnyi wo hagati wa APR FC na we ni umwe mu basore b’igikundiro bakina muri shampiyona y’u Rwanda. Aha, birumvikana ko na we yaje kureba kure ni ko gushaka umukunzi kuri ubu dusanga ahiga ab’abandi bakinnyi bakina mu Rwanda. Aba bombi bafitanye umwana muto nubwo batari babana ku buryo bwemewe n’amategeko.Icyo Yannick yabwiye Iribagiza: Inseko yawe nziza inyibagiza umubabaro wanjye wose(10/5/2015)

Urukundo rwa Yannick na Joy rwamaze kubyara imbuto

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Young Grace yibasiwe n’abafana be azira gukundana n’umuzungu

Mu mafoto agaragaza ubwiza n’ikimero cyiza cye, uwahoze ari umukunzi wa Emmy yongeye kuvugisha benshi