in ,

Dore abahanzi bakize cyane muri Afurika babikesha umuziki wabo

Uko abahanzi bagenda barushaho kwamamara ni nako bagenda bazamuka mu ntera mu rwego rw’ubukungu doreko abenshi banazamurwa n’impano zabo cyane cyane kugirango bagire umutungo mwinshi, twifashishije zimwe mu mbuga zigiye zitandukanye twabateguriye bamwe muri abo bahanzi nyafurika bakize cyane kurusha abandi kugeza muri uyu mwaka wa 2017.

10. Sarkodie- Ghana

Michael Owusu Addo uzwi nka Sarkodie, ni umuhanzi w’umuraperi ukomoka mu gihugu cya Ghana ndetse akaba na rwiyemezamirimo yavutse kw’itariki 10 zukwa karindwi mu1988 I Tema muri Ghana  nawe amaze kubaka izina rikomeye cyane aho we kuri ubu abarirwa mu mutungo ungana na miliyoni 7 z’amadorali.

9. Anselmo Raph- Angola                            

Anselmo cordeiro da Mata wavutse  mu1981 Ni umugabo uririmba injyana ya R&B ndetse akanabyina ibintu bya kizomba akaba akomoka mugihugu cya Angola nawe akaba aza kumwanya wa 9 bityo akaba abarirwa mu mutungo ungana na miliyoni 10 z’amadorali ya America.

8. Koffi Olomide- D.R.Congo

Antoine Christophe Agbepa Mum wavutse kw’itariki 13 z’ukwezi kwa karindwi mu1956 uzwi nka koffi Olomide numuririmbyi,umubyinnyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Koffi Olomide ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,ni umwe mu bahanzi bakomeye by’umwihariko muri aka karere.

Azwi cyane kandi mu gushimisha abakunzi be binyuze mu bakobwa bamubyinira dore ko baherutse no kubigaragariza abanyarwanda ubwo yabataramiraga mu ntangiro z’uyu mwaka.Akaba rero abarirwa ku mutungo ungama miliyoni 18 z’amadorali

7. Wizkid- Nigeria

Ayodeji Ibrahimu uzwi nka Wizkid ni umuhanzi ukomeye ubarizwa kuri uyu mugabane mu gihugu cya Nigeria.Ni umusore ukiri muto doreko yavutse kw’itariki16 zukwa karindwi mu 1989 ugereranyije n’ababarizwa kuri uru rutonde ,yagiye amenyekana mu ndirimbo zitandukanye nka Ojuelegba,Final, Bend down pause n’izindi nyinshi akaba ari ambasaderi wa MTN,Pepsi na Glo. uyu akaba afite umutungo wa miliyoni 19 z’amadorali.

6.2Face Idibia- Nigeria

Innocent Ujah Idibia uzwi nka 2face idibia wavutse kwitariki 18 zukwa cyenda mu1975 ni umuhanzi mukuru kandi wagiye afasha abandi bahanzi kugera ku rwego bariho by’umwihariko muri Nigeria, yanamenyekanye mu ndirimbo African Queen yaciye ibintu mu bihe byashize. Akaba kandi afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 22 z’amadorali.

5.D’Banj- Nigeria

Oladapo Daniel Oyebanjo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya D’Banj wavutse kw’itariki9 z’ukwezi kwa gatandatu  mu1980 , nawe ni umusore wamenyekanye cyane mu gihugu cya Nigeria aho yigeze no gukorera igitaramo mu Rwanda kikitabirwa ,aha twavuga ko yagiye anakorana n’abahanzi bakomeye ku isi nka kanye west n’abandi uyu rero akaba abarirwa mu mutungo wa miliyoni 25 z’amadorali.

4.P Square- Nigeria

Aba ni abasore 2 bazwi nka Peter na Paul aho bavukana, bakaba ari n’impanga bavutse kw’itariki18 z’ukwezi ku gushyingo mu1981 aba rero ni abahanga kandi bamenyekanye cyane mu bihangano bitandukanye nka alingo, beautiful onyinye,bank alert n’izindi.Babarirwa mu mutungo ungana na miliyoni 70 z’amadorali.

3.Akon

Umuhanzi Aliaune Damala Badara Thiam uzwi nka Akon, ni umwe mu banyamuziki bakomeye muri Africa bafite umutungo munini, kugeza ubu akaba afite amafaranga abarirwa muri miliyoni 80 z’amadorari.Amafaranga afite akaba ayashora mu mishinga itandukanye ibyara inyungu, ariko akaba anatera inkunga abatishoboye cyane cyane ababarizwa ku mugabane w’Afurika byumwihariko akomoka mu gihugu cya Senegal akaba yaravutse mukwa kane tariki 16 mu1973.

2.Youssou n’douru- Senegal

Uyu ni umusaza uzwi cyane mu njyana ya Jazz kandi ukuze muri muzika kuko awumazemo igihe doreko yavutse kw’itariki1 y’ukwezi kwa cumi mu 1959, Uyu mugabo rero ukomoka mu gihugu cya Senegal wigeze kuba na Minisitiri w’ubukerarugendo mwicyo gihugu akaba abarirwa mu mutungo ungana na miliyoni 145 z’amadorali.

1.Hugh Masekela- South Africa

Ni umuhanzi ukuze kandi umaze igihe muri muzika akaba yaravutse kw’itariki4 z’ukwezi kwa kane mu 1939, nawe aririmba injyana ya Jazz aho akunze kwifashisha ibyuma by’umuziki bitandukanye by’umyihariko icya Turumpete (trumpet) akaba abarizwa muri africa y’epfo. uyu mukambwe akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 275 z’amadorali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaba abahanzi nyarwanda bigaruriye imitima y’inkumi nyinshi mu Rwanda

Miss Mutesi Aurore yatangaje intumbero ye mu buzima yatumye benshi bemeza ko nta wundi nyampinga wabaye mu Rwanda nka we