in

Djihad na Salomon Nirisarike batanze ubutumwa bw’isanamitima muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi, aribo Djihad Bizimana na Salomon Nirisarike, batanze ubutumwa bw’isanamitima muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu munsi , tariki 07 Mata 2023 , u Rwanda rwatangije iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Abantu batandukanye bagiye bagenera ubutumwa abanyarwanda bubakomeza ndetse bubafasha kwihangana muri ibi bihe bikomeye. Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi barimo Djihad Bizimana na Salomon Nirisarike batanze ubutumwa.

Ubutumwa bwa Bizimana Djihad

Djihad Bizimana yagize ati ” Mu gihe Twibuka tukanunamira inzirakarengana zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, leka ntituzemera ikindi cyadutandukanya, cyane cyane twe turi muri siporo reka dutume ihuza abantu nta kubatandukanya.
Duhe urukundo,imbaraga n’amasengesho abarokotse muri ibi bihe bitoroshye.”
Ubutumwa bwa Salomon Nirisarike

Salomon Nirisarike nawe yatanze ubutumwa cyane cyane abuha urubyiruko aho yarwibukije ko aribo ahazaza h’igihugu ndetse badakwiye guha umwanya uwakongera kuzana amacakubiri mu Banyarwanda.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Chris Easy yatanze ubutumwa bw’isanamitima, anagira inama urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Video)

Umukinnyi wa film Kibonke Clapton yageneye ubutumwa abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka abazize jenocide yakorewe abatutsi mu 1994