in

Djihad Bizimana haricyo asaba Abanyarwanda maze bagatsinda Libya

Mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iritegura umukino ukomeye izahuramo na Libya. Uyu mukino utegerejwe cyane n’abanyarwanda kubera akamaro kawo mu guharanira ikuzo ry’igihugu mu marushanwa y’Afurika. Kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana, yemeza ko abakinnyi biteguye ku buryo bukomeye kandi bahagaze neza mu mutwe no ku mubiri.

 

Bizimana yagize ati: “Abakinnyi tudatanze 100% ntacyo twageraho. Twiteguye gutanga imbaraga zose kuko iyi ni match turamutse tuyitsinze byadushyira ahantu heza mu rugendo turimo rwo gushaka Ticket yo kwerekeza mu gikombe cy’Africa.”

 

Akomeza asaba Abanyarwanda gushyigikira ikipe yabo mu buryo bwose bushoboka, ati: “Turasaba Abanyarwanda gushyigikira ikipe y’Igihugu mu buryo bwose bushoboka, kuko iyi ni match ifite akamaro gakomeye kandi dufite amahirwe menshi yo kuyitwaramo neza.”

 

Uyu mukino uzaba ari n’umwanya mwiza wo kureba uburyo ikipe yiteguye urugamba rwo gukomeza urugendo rwo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika, igahesha ishema u Rwanda.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

FERWAFA yashyizeho gahunda yo gutangiza Shampiyona ya batarengeje imyaka 17

Frank Spittler: “Amavubi afite umwuka mwiza kandi yiteguye gutsinda Libya”