in

Dj Dizzo yasabye abakunzi be ko bamusengera kuko atorohewe n’ubuzima

Derrick Mutambuka uzwi nka Dj Dizzo yasabye abakunzi be ko bamusengera kuko ubuzima butamworoheye.

Bijya gutangira, yafashwe ari murugo afatwa aruka amaraso anaca mu mazuru yavuze ko yigeze kurwara Cansel mu 2018 ariko akaza gukira muri 2019 gusa akimara gufatwa yasubiye kwa muganga baza gusanga cansel ye yaragarutse ifata ahantu habi mu Rutirigongo ndetse nahandi kuburyo ntakindi abaganga barenzaho bitewe nuko yagaragaye yaratinze.

Mu mwaka ushize abaganga bamubwiye ko asigaje igihe gito ku isi anavuga bimwe mu bintu bimukomeza ntaheranwe n’agahinda.

Nyuma y’uko igihe abaganga bamuhaye cyo kubaho, cyaje kurenga gusa kuri ubu yongeye kuremba maze ashimira abakunzi be bakomeje kumuba hafi ndetse asaba abandi kumusengera.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Dj Dizzo yagize ati “Gusa ndashaka gushimira abantu bose banyitayeho, baza kunsura, kunsengera no kunyifuriza gukira vuba. Nukuri icyo nshobora gusaba ni amasengesho yawe kuko ntakintu cyiruta amasengesho. Kandi kumenya yuko abantu kuruhande rwawe mubihe bikomeye nkibi.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Premier League: Manchester City ihabijwe na Tottenham Hotspur 

Amakuru mashya kuri Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 wacukuye umwobo iwe agashaka kuwujugunyamo umumotari wari umutwaye