Mutambuka Derrick wamenyekanye kubera inkuru yari afite iteye agahinda ubwo yapimwe agasanganwa kanseri yamurenze bikavugwa ko asigaje iminsi 90 ingana n’amaze atatu ubu arashimira Imana ko ikimurinze n’ubwo umubiri udasiba ku murya.
Dj Dizzo mu kiganiro kirekire yagiranye na Yago yavuze ko kuri ubu ahora yiteguye ko isaha n’isaha ya kwitaba Imana yagize ati:” ngewe nkiri mu Bwongereza abaganga bamubwiye ko nsigajeiminsi Mike kandi ko ntacyo nabikoraho gusa ubu kuri wa byo ntago byahagaze ariko ndacyariho kuko mfite imiti nywa buri masaha 4.”
Yakomeje agira ati:” nk’muntu wamfashije aziko ngiye gupfa akabona ndimo kugenda aravuga ati Ese Kuki wowe udapfa gusa ngewe nziko ibyo Imana ariyo ibigena kuko ubu ku gihe nahawe ndengejeho amezi, 5 rero ngewe mpora niteguye urupfu. ”
Mu magambo yavuze ateye agahinda yavuze ko a bifuza ko apfa nubundi niyo maherezo kuko uwaba yaramufashije ntago yakoze ubusa kuko ayo mafaranga niyo yifashishaga agura imiti imufasha kugabanya uburibwe bukabije anyuzamo.