in

Dj Briane yarijije abafana be kubera ibyamubayeho

DJ Briane umaze kubaka izina mu Rwanda ,nk’umukobwa uvangavanga umuziki yazamuye amarangamutima y’abafana be,ndetse benda kurira ubwo yahishuraga ubuzima bushaririye yanyuzemo akiri umwana aho yanaretse ishuri afite imyaka 9 gusa ahanini bitewe no gufatwa nabi ndetse hakiyongeraho no gukubitwa.Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy on Air.

Afite agahinda kenshi Briane yavuze ko gutandukana kw’ababyeyi be byamugizeho ingaruka zikomeye yaba inyuma ku mubiri no mu mutwe.

Se na nyina bagitandukana Briane yisanze abana na Se n’umugore mushya yari afite. Uyu mugore uretse kumwanga yanamufata nabi buri munsi atazi icyo azira.

Ati” Iyo mama yazaga kunsura , uwo munsi narakubitwaga bikomeye, rimwe na rimwe abandi bana bahabwaga ibiryo sindye najyaga kw’ishuri inzara yenda kunyica “

Ibi nibyo byatumaga Briane ajya ku ishuri atoraguza imbuto zatawe hasi n’imodoka izitwaye , atangira kumenyana na zimwe mu nzererezi (Abana bo ku muhanda) akabona zimukunda kurusha iwabo.

Ati” Najyaga ku ishuri nkabanza gutora izo mbuto zatakaye mu muhanda , navayo nkataha nzirya. Nibwo natangiye kumenyana n’abana batoraguza ibintu mu muhanda tuba inshuti gake gake nava ku ishuri nkasanga bambikiye nanjye nkaza tugasangira mbese nabonaga bankunda kurusha mu rugo “

Ubwo uyu mukobwa yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku myaka 9 gusa yahisemo kujya kwibera ku muhanda kubera guhozwa ku nteke na mukase.

Briane yongeyeho ko Mama we yari yarahisemo kutazongera kuza kumureba kuko uko yazaga yarakubitwaga na mukase bigatuma nyina atinya ko bazamwicira umukobwa.

Brianne yavuze ko papa we atigeze amenya ko abayeho nabi kuko yahoraga mu kazi.Gusa byarangiye Briane yarabaye umwana wo ku muhanda atagifite igaruriro gusa nyuma y’imyaka ibiri yaje gusubira mu ishuri ari nabyo byamugejeje ku bwamamare tumuziho uyu munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Christopher Nkuku akomeje kugonganya imitwe amakipe y’ibihangange.

Umwarimu muri kaminuza yishe abakobwa be babiri kubera ibyo umugore we yamubwiye