Umukinnyi wa filime Digidigi, uzwi mu ma Filime nka Papa Sava, yavuze uburyo gukina filime byamufashije mu buzima bwe, birimo kumufasha kubaho neza no gutunga umuryango. Uyu mukinnyi yatangaje ibi mu kiganiro ‘Urubuga rw’imikino’ aho yari yatumiwe nk’umushyitsi w’imena.
Digidigi, ubwo yabazwaga icyo gukina filime byamugejejeho mu iterambere, yagize ati: “Mu by’ukuri ntabwo nkigira icyaka cyane!” .
Yakomeje asobanura ko icyaka cyihishemo byinshi, cyane cyane ku muntu ushaka kugira ijambo mu bagabo. Yagize ati: “Buriya icyaka ntabwo ari ikintu. Kikwima ijambo mu bagabo kikanakwima ibitekerezo. Urumva rero iyo utari ku rwego rwo kubasha kwigurira icupa kandi ukunda kunywa jus, ushobora kwanduranya.” Aya magambo agaragaza ko icyaka atari ukwifuza gusa kunywa ahubwo hari uburemere gifite mu guhindura imyumvire n’imyitwarire y’umuntu.
Nubwo icyaka kivugwa nka kimwe mu bibazo asohokamo bitewe no gukina filime, Digidigi avuga ko uyu mwuga ufite akamaro kanini mu mibereho ye. Yagize ati: “Gukina filime bitamfasha gusa kwirinda icyaka, ahubwo binamfasha gutunga umuryango wanjye mu buzima bwa buri munsi.” Ibi bishimangira ko sinema itari ikinamico gusa, ahubwo ko ari akazi ke yihaye gakomeje kumuteza imbere, agategura ejo heza h’umuryango we.