Umuraperi w’umunyamafaranga Sean Combs uzwi nka Diddy cyangwa Puff Daddy arimo kuburanishwa n’urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byaha bikomeye birimo gufata ku ngufu, gucuruza abantu ku nyungu z’igitsina no gukoresha ibikorwa by’ihohoterwa mu buryo buteguwe.
Urubanza rwatangiye ku mugaragaro ku wa 5 Gicurasi 2025 mu rukiko rwa federal rwa Manhattan, aho abashinjacyaha bamushinja kuyobora ibikorwa bigize “ubucuruzi bw’abantu” binyuze mu bikorwa byo gukoresha abagore imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ubuhamya bwa bamwe mu bagore bavuze ko Diddy yaberaga umuyobozi w’ibirori by’igitsina byiswe “Freak Offs” aho bakoreshejwe ku ngufu, harimo n’umwe wagaragaje ko yazamuwe mu kirere afashwe mu ijosi.
Nk’uko ikinyamakuru The Wall Street Journal kibitangaza, abunganira Combs bemeye ko umukiliya wabo yigeze kugira imyitwarire y’ihohoterwa ariko bemeza ko imibonano mpuzabitsina yabaga hagati y’impande zombi yabaga ku bwumvikane. Gusa abashinjacyaha bo bavuga ko hari ibimenyetso simusiga birimo amashusho ya videwo, ubuhamya bw’abantu benshi ndetse n’uruhare rwa Combs mu gukoresha ibiyobyabwenge nk’uburyo bwo kugenzura abagore.
Uyu muhanzi w’imyaka 55 ushobora guhanishwa igifungo cya burundu, afungiye i Brooklyn mu gihe urubanza rukomeje gukurikirwa n’abantu benshi barimo n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Ni ubwa mbere mu mateka ya hip hop y’Amerika habaye urubanza rufite ingaruka ziremereye kuri umwe mu byamamare bikomeye kurusha abandi.