Diamond yarwanye intambara n’ibisambo byari bije kumwiba

Diamond Plutnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania akaba yaramamaye mu muziki wo muri aka karere, aherutse kurwana inkundura n’igisambo cyari kigiye kumwiba.

Ni mu gitaramo yari yakoreye muri DRC hanyuma ubwo yinjiraga ajya ku rubyiniro, yaje guhura n’uwise umufana ashaka kumwambura hanyuma Diamond aramwiyaka n’imbaraga.

Igisambo cyaje n’ubwuzu kimufata akaboko gishaka kumukuramo impeta hanyuma Diamond nawe aramwiyaka n’imbaraga nyinshi.

Abarinzi be bahise btabarira hafi, umwe asigarana cya gisambo abandi bagenda bamukikije ndetse anakora igitaramo kigenda neza cyane.