Umuhanzi Diamond Platinumz ukomoka muri Tanzania yumvikanye yishongora nyuma yo kwibikaho indege ye bwite.
Diamond Platnumz akaba yirase amashimwe akomeye nyuma yo kwigondera Indege bwite na Kajugujugu mu gihe gito gitambutse.
Diamond yagize ati:“Nerekanye ko byose bishoboka , bavuze ko ntafungura televiziyo na radiyo ndabikora, bavuze ko ntakwigondera Rolls Royce narayiguze. Ubu noneho naguze kajugujugu indege bwite yanjye irangeraho ukwezi gutaha “