Diamond Platnumz yaririye ku rubyiniro ubwo yasabaga Zuchu kuzamuhora iruhande iteka ryose.
Umuhanzi Diamond yaririye ku rubyiniro agaruka kuri Zuchu, amubaza niba azemera gukomeza ku mukunda mu gihe azaba atikivugwa cyane.
Tariki 24 Nzeri 2023, mu gitaramo cya Wasafi Festival muri Tanzania, umuhanzi Diamond Platnumz yagiye kurubyiniro gutaramira abakunzi be ndetse anabikora neza abasaba kugendana nawe kugeza igitaramo kirangiye.
Ubwo Diamond Platnumz yari kurubyiniro , yakuyeho ibihuha byarihi , agaragaraza ko Zuchu bamaranye hafi imyaka igera kuri 2 ndetse ko ariwe wihishe inyuma y’imico myiza irimo kumuranga muri iyi minsi.
Muri iki gitaramo cya Wasafi Festival cyari kirimo kubera mu Karere ka Sumbawanga, Diamond Platinumz yageze ku ndirimbo ‘Utanipenda’ yamufashije kubaka izina mu mwaka wa 2015 ari nabwo yasohotse, arangije arapfukama, agaragaza aarangamutima menshi cyane aririmba ‘Icyo gusubiramo’, arangije akoresha izina rya Zuchu, aramuhamagara (Ntawuhari), amubaza niba azakomeza kumukunda mu gihe azaba adafite amafaranga cyangwa ukwamamara.
Ubwo yari akimara kuvuga izina rya Zuchu, benshi mu bafana be bahise bibuka ko iyi ndirimbo ‘Utanipenda’ yayirimbye ubwo yari kumwe na Zari Hassan arinawe mugore wa mbere we akaba ari nawe yayirimbiye.
Diamond yagize ati: ”Ndacyarimo kwibaza, Ese ibihe bizagera Zuchu akomeze ankunde?”
Yarengejeho andi magambo arangije ararira, ahaguruka abafana be basa n’abaguye mu kantu.