in

Diamond Platnumz yafotowe ari kumwe n’umugabo basangiye umugore bitangaza abantu.

Umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaye yicaranye n’umugabo wabyaranye n’umunyamideli ,Hamisa Mobetto bituma benshi babibazaho byinshi.

Hamisa Mobetto afite abana babiri umuhungu n’umukobwa, Dylan yabyaranye na Diamond Platnumz n’umukobwa witwa Fancy yabyaranye na Majizzo.

Nyiri Wasafi TV, Diamond Platnumz na nyiri EFM, Majizzo bagaragaye ubwo bari bagiye gusezera bwa nyuma Magufuli barimo baganira cyane ubona bameze neza.

Ntabwo ibyo baganiriye byagiye hanze kuko bavugaga ubona bageranye basa nabongorerana badashaka ko ababegereye babyumva, ariko abantu benshi bagiye babivuga uko bishakiye bamwe bakavuga ko barimo bavuga kuri Mobetto, abandi bakavuga ko bivugiraga kuri kompanyi zabo.

Aya mafoto Diomond yayasangije inshuti ze, azamura amaranamutima ya benshi aho benshi bagiye bagaruka kuri Mobetto bavuga ko urupfu rutumye aba bagabo babyaranye n’umukobwa umwe bongera guhura.

https://www.instagram.com/p/CMplz_yJuml/?igshid=xe1nh374mpdm

Ayo mafoto yaherekejwe n’amagambo ya Diamond agira ati“reba uru rubyiruko rwavuye mu buzima bw’Isi bwo hasi cyane(…) aya mafoto akomeze umutima urubyiruko rugenzi rwacu ruri ku mihanda, izi foto zibere urugero rw’amagambo Dr. John Pombe Magufuli yavuze ko kuba ‘ukoze akazi n’imbaragaga ukanizera Imana azagukorera ibyiza’, na none yigishe urukundo, ubumwe muri twe, ndi kumwe n’umuyobozi wa E-Media twagiye gusezera Muzehe wacu.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ateye ubwuzu y’umukunzi wa Otile Brown wakoranye indirimbo na Meddy.

The Ben kwihangana biranze agira icyo abwira Pamella.